Messi yatangaje ahantu afite intege nke yifuza gukosora mu mikinire ye
Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018
Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi muri Ruhago Lionel Messi yatangaje ko ari ku rwego rwo hasi mu gutera penaliti ndetse yifuza gukora amanywa na nijoro kugira ngo azamure urwego rwe mu kuzitera.
Messi wibukwa cyane kubera penaliti yahushije ku mukino wa Iceland igashyira mu mazi abira Argentina,yabwiye abanyamakuru ko ari umuswa mu gutera penaliti ndetse yifuza kuzamura urwego rwe agatsinda nyinshi zishoboka.
Messi asigaye ahusha penaliti cyane
Messi uyoboye FC Barcelona na La Liga yose nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo,yavuze ko asigaye agorwa no kwinjiza penaliti bityo agiye kongera imbaraga muri iki gice uyu mwaka agakora akazi neza.
Yagize ati “Gutsinda penaliti birangora.Ndashaka kuzamura urwego rwanjye nubwo biba bigoye.Kuzitoza mu myitozo no kuzitera n’ibintu biba bitandukanye.Muri iyi minsi abanyezamu bafite ubuhanga bwo gukuramo penaliti kurusha kera.”
Messi amaze gutsinda penaliti 71 muri 88 amaze gutera kuva yatangira gukina umupira w’amaguru gusa yagiye ahusha zimwe muri penaliti zashyize mu mazi abira Argentina na FC Barcelona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *