skol
fortebet

Messi yatangaje igihe azasezerera mu ikipe ya Argentina

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Lionel Messi wakoze isabukuru yo kwizihiza imyaka 31 amaze ageze ku isi ku munsi w’ejo taliki ya 24 Kamena 2018,yatangarije abanyamakuru ko nubwo benshi batekereza ko azasezera ikipe ya Argentina nisezererwa rugikubita muri iki gikombe cy’isi,azasezera igihe cyose azatwara igikombe mu ikipe ye y’Igihugu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo watunguwe na bagenzi be ku munsi w’ejo ubwo bari mu myitozo ikomeye yo kwitegura Nigeria,yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukora amateka muri Argentina ndetse azasezera ayihesheje igikombe cy’isi.

Ygize ati “Ndabizi igikombe cy’isi n’ingenzi kuri njye no ku gihugu cya Argentina.Mpora mfite inzozi zo kwibona nteruye igikombe cy’isi kandi ngomba kubigeraho.Natwaye amarushanwa menshi kandi akomeye,kandi sinifuza gusezera mu ikipe y’igihugu ntegukanye igikombe cy’isi.

Messi na bagenzi be bari mu myitozo ikakaye yo kwitegura guhangana na Nigeria mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D ku munsi w’ejo basabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo babone amahirwe yo kwerekeza mu mikino yo gukuranamo, aho nibaramuka bazamutse bazahangana n’Ubufaransa mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi, bwamaze kubona itike nyuma yo gutsinda Peru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa