Messi yatangaje ikintu cyamutunguye mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka
Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018
Kabuhariwe Lionel Messi wafashije Argentina kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya bigoranye,yabwiye abanyamakuru ko atari yiteze ko Nigeria izabagora mu mikino y’amatsinda.
Ikipe ya Argentina yagowe n’imikino y’amatsinda ubwo yatangiraga inganya na Iceland igitego 1-1 hanyuma ikanyagirwa na Croatia ibitego 3-0,yatunguwe n’ukuntu ikipe ya Argentina yagowe na Nigeria bakayitsinda babanje kwiyuha akuya.
Yagize ati “Ntabwo twari twiteze ko Nigeria izatugora nkuko yabigenje.Twari tuzi ko tugomba gutsinda ndetse dufite icyizere ko Imana iradufasha kubigeraho.Icy’ingenzi n’uko twerekeje mu cyiciro gikurikiraho.”
Messi ntiyitwaye neza mu mikino 2 ya mbere Argentina yabuzemo amanota,gusa yaje gufungura amazamu ku munota wa 14 ubwo batsindaga Nigeria ibitego 2-1 mu ijoro ryakeye basanga Ubufaransa mu mikino ya 1/16.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *