skol
fortebet

Messi yatangiye kwifuza kwisubirira muri FC Barcelona kubera ibintu 2 bimugoye I Paris

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi Lionel Messi yahishuye ko yatangiye gukumbura ikipe ya FC Barcelona ndetse yifuza kuva muri PSG kubera ubucucike bw’imodoka ziba i Paris ’butihanganirwa’ no kuba umugore we n’abana be batatu bananiwe ubuzima bwo kuba muri hoteli.

Sponsored Ad

Muri Kanama uyu mwaka,nibwo Lionel Messi yavuye muri Barcelona yari amazemo imyaka 21 ariko yatangiye kuvuga kuri gahunda yo kuyisubiramo kuko yemera ko ’akumbuye byose’ ku buzima bwo mu murwa mukuru wa Catlonia.

Messi yemeje ko azasubira muri Barcelona n’umuryango we nibamara kurangiza amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Paris Saint-Germain.

Messi yavuze ko we n’umugore we Antonela Roccuzzo bifuzaga kuguma muri Barcelona ariko ubukene bw’ikipe bubangamira icyifuzo cye.

Mu kiganiro yagiranye na Sport uyu mugabo w’imyaka 34 yagize ati: ’Sinzi igihe amasezerano yanjye na PSG azarangirira.

’Ariko nanone icyemejwe, kandi kidashidikanywaho, ni uko tugiye kuba muri Barcelona kandi ubuzima bwacu buzaba buhari.

’Nicyo umugore wanjye ashaka kandi nanjye nshaka.’

Yagaragaje ko yifuza kuzagira uruhare mu kongera kuzamura Barca kandi akavuga ko ’azishimira’ kuba umuyobozi wa tekinike.

Abajijwe icyo akumbuye i Barcelona,yagize ati "Buri kimwe."

’Byari igihe kinini ahantu hamwe, gahunda, imibereho ya buri munsi, njya mu rwambariro nari mpazi nkuko nzi ikiganza cyanjye.

’Kwimukira i Paris byari impinduka zuzuye. Byasobanuraga kugera ahantu hashya rwose, haba mu mujyi ndetse n’ikipe.

’Nakunze ubuzima nagize muri Barcelona, ​​iyi kipe kandi ni ikintu nkumbuye nubwo bidasobanura ko ibintu bitameze neza hano.’

Mu kwerekana isura y’ibyumweru bye bya mbere hamwe na PSG,Messi yavuze ko zari inzozi mbi z’ubucucike bw’imodoka ’budashobora kwihanganirwa’ hamwe n’abana be batatu bagowe n’ubuzima bwa hoteli, yongeyeho mu kiganiro cye na Sport ati: ’Twarangiritse aho twari turi mbere.

’Byose byari byoroshye kandi biri hafi. Najyanaga abana ku ishuri ngasubira mu rugo, hanyuma nkerekeza mu myitozo, ngasubira mu rugo gufata ibyo kurya,nkajya gutora abana.

’Uyu munsi, nta mwanya mfite wo kujyana abana ku ishuri,gusubira kubatwara nkajya no mu myitozo.’

Ku wa gatanu, Messi yasimbujwe mu gice cya kabiri mu mukino PSG yahanganaga na Lille nyuma yo kunanirwa kugira uruhare runini mu mikinire nubwo yari agifite imvune.

Mu ntangiriro z’icyumweru yari afite ikibazo cy’imvune y’imitsi ariko yari yatangaje ko agomba gukina.

Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yashimangiye ko yakuwe mu kibuga mu rwego rwo kwirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa