skol
fortebet

Messi yavuze uko yakiriye kuba agiye gukinina na Neymar na Mbappe

Yanditswe: Wednesday 11, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Lionel Messi yahaye ikiganiro abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi,avuga ku kuntu yakiriye gusinyira PSG ndetse no kuba agiye gukinana na Neymar Jr na Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Messi yatangiye abazwa uko yakiriye gusinyira PSG asubiza ati "Ndishimye cyane.Mwese murabizi uko navuye muri Barca.Ni igihe cyangoye nyuma y’iriya myaka yose.

Mu by’ukuri intego yanjye n’ugutangira imyitozo no gukorana n’abatoza n’abakinnyi bagenzi banjye.Ndashaka gushimira perezida n’abandi bose bo mu ikipe uko banyakiriye.Barihuse cyane mu biganiro.Byaroroshye cyane.Basubije ibibazo."

Abajijwe ku kuba agiye gukinana na Neymar na Kylian Mbappe,Messi yagize ati "Ndishimye cyane. Ni ibitangaza.Gusangira ubuzima nabo buri munsi n’ikipe yose birashimishije.

Haguzwe abakinnyi beza cyane,ikipe irakomeye.Ndashaka kwitoza no gutangira gukina.Ngiye gukinana n’abakinnyi bakomeye ku isi.Ni ibintu byiza."

Messi yakomeje ati "Birashoboka ko nkeneye imyiteguro.Ngiye gutangira kwitoza no gukora cyane.Nizeye ko nzakina vuba.Ndabishaka.

Ubwo nzaba meze neza n’abatoza bakabona ko mpagaze neza nzahita nkina."

Messi yakomeje avuga ko afitanye umubano mwiza n’abakinnyi ba PSG barimo abo banakinana muri Argentina nka Angel Di Maria na Leandro Paredes.

Yagize ati "Nzi abakinnyi bose tuzakinana.Twaravuganye.Neymar yankoreye byinshi kandi yagize uruhare mu gutuma nsinya hano."

Messi yavuze ko azi neza Ligue 1 kubera inshuti ze ziba i Paris ndetse abizi neza ko ibamo guhangana gukomeye ndetse ko uyu mwaka PSG izagorwa kuko buri kipe yose izaba yifuza kuyitsinda kubera abakinnyi beza ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa