Umukinnyi Mesut Ozil yubahirije inama aherutse kugirwa na se Mustafa Ozil asezera mu ikipe y’igihugu kubera urwango yangwaga n’abafana nyuma yo kumwibasira bikomeye bamuziza kwifotozanya na perezida wa Turkia Tayyip Erdogan.
Ozil wandikiye ibaruwa ndende ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage n’ibinyamakuru byaho,yabashije ivangura ndetse ababwira ko aribo bagize uruhare runini mu kumwangisha abafana dore ko nyuma yo gusezererwa rugikubita mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya bashatse kumwibasira abashinzwe umutekano kuri stade barahagoboka.
Ibaruwa ndende Ozil yanditse asezera mu Budage
Mesut Ozil wabaye indashyikirwa mu ikipe y’Ubudage yatwaye igikombe cy’isi mu mwaka wa 2014, yanditse ibaruwa ndende avuga ibihe bibabaje yahuye nabyo nyuma y’umukino wa Koreya mu gikombe cy’isi aho yakiriye ubutumwa bwo kumutera ubwoba no kumutuka bikaze ndetse bamwe bamuhamagaye bamubwira ko nagaruka mu ikipe y’igihugu azapfa.
Ibinyamakuru byo mu Budage byangishije Ozil abafana kubera guhura na Erdogan
Mu butumwa yanditse kuri Twitter ozil yagize ati “Ukuntu nafashwe nabi n’ishyirahamwe rya ruhago mu Budage DFB byatumye ntifuza kongera kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu.Sinakomeza gukinira Ubudage kubera agasuzuguro n’ivangura nkorerwa.Nambaye umwambaro w’icyubahiro w’Ubudage n’ishema ryinshi ariko ubu ntibishoboka.Iyo twatsinze mba Umudage ariko iyo dutsinzwe mba umunyamahanga."
Muri Gicurasi uyu mwaka, Ozilna Gundogan bibasiwe n’abafana b’Ubudage nyuma yo kwifotozanya na Perezida wa Turikiya; Recep Tayyip Erdogan mu muhango wari wabereye i Londres mu Bwongereza bituma bajya mu gikombe cy’isi bafitiwe inzika ndetse na DFB itangira kubafata nabi byatumye uyu musore asezera hakiri kare ku myaka 29 yonyine.
Ku munsi w’ejo Mesut uzwiho gutanga imipira myinshi ivamo ibitego,yibukije abafana b’Ubudage ko nubwo yavukiye mu Budage ababyeyi be bakomoka muri Turkiya ndetse igice kimwe ari Umudage ikindi akaba umunya Turkiya bityo batakagombye kuba baramwibasiriye kubera kwifotozanya na Erdogan.
Mesut yari mu ikipe y’Ubudage yatwaye igikombe cy’isi 2014
Ozil yakiniye Ubudage guhera mu mwaka wa 2009,aho mu mikino 92 yakinnye yatsindiye iki gihugu ibitego 23 none kuri ubu agiye guharira imbaraga ze Arsenal.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *