skol
fortebet

Meya wa Gicumbi yavuze ku byo gukubitwa kwa kapiteni wa Inyemera WFC na Gitifu

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, UWERA Parfaite, yatangaje ko amakuru y’uko Gitifu w’akarere yakubise kapiteni wa Inyemera, Bertine Mutuyemungu, ari ibihuha kandi nta shingiro afite kuko ibyo bintu bitigeze bibaho.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi yabwiye IGIHE ko aya makuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ari ibinyoma ndetse byaba byavuzwe n’abantu bafite izindi nyungu bakurikiye.

Ati “Ibyo by’ikubitwa rya Kapiteni wa Inyemera si byo ndetse ntabwo byabayeho rwose. Gitifu(Umunyamanga Nshingwabikorwa) ntabwo yakora ibyo bintu yabeshyewe ndetse n’uwo Kapiteni bavuga ntaho bigeze bahurira kuko atigeze agera ku karere."

Kapiteni wa Inyemera, Bertine Mutuyemungu, yavuze ko atigeze akubitwa na Gitifu gusa bitandukanye na Meya, yemera ko yajyanye n’umuyobozi we ku karere.

Yagize ati “Ni byo navuganiye abakinnyi ndetse mu byo twari twasabye batwemereye ko baduha uduhimbazamusyi naho imishahara batwemereye ko izaba yabonetse bitarenze icyumweru.

Gukubitwa rwose barambeshyera ntabwo nakubiswe, gusa Perezidante (Penina Mbabazi) tujyana ku karera kwari ukugira ngo ikibazo cyacu kigere ku buyobozi n’uwo niba ari Gitifu twarahuye ariko ntabwo yigeze ankubita”.

Bivugwa ko aba bakinnyi bari bamaze icyumweru badakora imyitozo, ikintu kitashimishije ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’ikipe ngo bwatumije abakinnyi mu nama babwirwa ko ibyo barimo bidakwiye kuko atari ubwa mbere bibaye kuri iyi kipe aho ngo bigeze kumara amezi atandatu badahemba kandi abakinnyi bagakomeza bagakinana ishyaka.

Ibi ariko abakinnyi ntibabyakiriye neza byatumye ubuyobozi butekereza ku bindi byo gukora.

Aha ngo byabaye ngombwa ko Perezida w’iyi kipe, Penina Mbabazi, afata kapiteni w’ikipe , amutwara ku karere ngo barebe uko bakemura ibibazo kuko gasanzwe kabatera inkunga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko bugiye guhura n’abo bireba bose kugira ngo ibibazo by’amikoro bivugwa mu makipe yose yo muri aka karere bibe byabonerwa umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa