skol
fortebet

Micheal Ballack wamamaye muri Chelsea ari gutereta umwana abyaye wahoze akundana n’umuhungu we wapfuye

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari icyamamare muri Chelsea, Michael Ballack,biravugwa ko akundana n’munyamideli w’imyaka 21 wahoze akundana n’umuhungu we wapfuye azize impanuka.
Uyu mudage, 45, yasigaranye agahinda kenshi ku mutima,ubwo muri Kanama umwaka ushize, umuhungu we Emilio yapfaga azize impanuka y’imoto zitwarwa ku mucanga zifite amapine 4 [Quad Bike].
Uyu musore wari ufite imyaka 18 ynaniwe kuyobora iyo moto ubwo yasohokaga mu nyubako y’umuryango we muri Porutugali birangira akoze impanuka yamuhitanye. (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari icyamamare muri Chelsea, Michael Ballack,biravugwa ko akundana n’munyamideli w’imyaka 21 wahoze akundana n’umuhungu we wapfuye azize impanuka.

Uyu mudage, 45, yasigaranye agahinda kenshi ku mutima,ubwo muri Kanama umwaka ushize, umuhungu we Emilio yapfaga azize impanuka y’imoto zitwarwa ku mucanga zifite amapine 4 [Quad Bike].

Uyu musore wari ufite imyaka 18 ynaniwe kuyobora iyo moto ubwo yasohokaga mu nyubako y’umuryango we muri Porutugali birangira akoze impanuka yamuhitanye.

Ikinyamakuru cyo mu Budage Bild kiratangaza ko Michael akundana na Sophia Schneiderhan wari inshuti y’uyu mwana we.

Uyu mukobwa se umubyara n’umuganga kandi amaze igihe aziranye na Ballack mu gihe runaka.

Uyu mugabo wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ndetse akagira ibihe byiza mu kibuga hagati,yagaragaye yasuye Art Basel, inzu y’ubuhanzi bugezweho ari kumwe n’umukunzi we aruta cyane.

Aba bombi basaga nk’abakundana cyane kandi bagaragaye basomana ku mugaragaro.

Sophia akorera n’umunyamideli wa Louisa Models kandi afite abamukurikira barenga 54.000 kuri Instagram.

Isi ya Ballack yarasenyutse umwaka ushize ubwo yaburaga umuhungu we Emilio.

Imbaraga zashyizwe mu kuvura uyu musore ntizakunze byatumye hatangazwa ko yapfiriye aho impanuka yabereye muri Portugal.

Emilio ni umwe mu bana batatu bahoze b’uyu mugabo wahoze akinira Chelsea na Bayern Munich na Simone Lambe, umukunzi we w’igihe kirekire bashakanye muri Nyakanga 2008,batandukana muri 2012.





Ballack ari mu rukundo n’umukobwa wakundanaga n’umuhungu we atarapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa