Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports,Micheal Sarpong wari umaze igihe kinini yaragiye mu Bushinwa gushaka ikipe agakomwa mu nkokora na Coronavirus,yavuze ko agarutse muri Rayon Sports guhatana na APR FC bakayambura igikombe cya shampiyona nkuko byagenze ubushize.
Micheal Sarpong watsinze igitego akanatanga umupira wavuyemo icya Sugira Ernest mu mukino baheruka gutsinda Musanze FC ibitego 2-1,yabwiye ikinyamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports ndetse ko agarutse kugira ngo afatanye na bagenzi be guhatanira igikombe kugeza ku wa nyuma.
Yagize ati " Mpora mvuga ko ari iby’agaciro kwambara umwambaro w’ubururu n’umweru (wa Rayon Sports). Mporana ibyishimo bituma numva ntifuza no kuba nazava hano umunsi umwe. Nkunda iyi kipe y’agatangaza n’ibyanjye byose kandi ngarutse kugira ngo twongere turwanire igikombe twari twegukanye umwaka ushize.
Nishimiye kuba ejo naratsinze igitego ndetse nkanatanga umupira wavuyemo igitego. Tuzakomeza guhatana kugeza ku wa nyuma, twese dushyize hamwe."
Icyizere cya Sarpong gishobora kuraza amasinde kuko ikipe ye ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere.Harabura imikino 8 ngo shampiyona irangire.
Ibitekerezo
Sarpong turamwemera nakomeze ashyiremo imbaraga we na bagenzi be.
Rayon tuyitsinda 2n kubusa uyumutype yararimo ndetse na 2019 ubuse aravuga iki?APR ntagahunda ifite yo kurekura Gasenyi tuzayisorezaho gahunda dufite uyumwaka