skol
fortebet

Migi yababajwe bikomeye no gutsindwa na APR FC yari yakaniye gutsinda

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 07, Oct 2023

Migi yababajwe bikomeye no gutsindwa na APR FC yari yakaniye gutsinda

Sponsored Ad

skol

Umutoza wongera Imbaraga abakinnyi muri Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi, yavuze ko yashenguwe no gutsindwa na APR FC, yabereye Kapiteni, ibitego 2-1.

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 06 Ukwakira 2023,nibwo habaye uyu mukino wa shampiyona utarabereye igihe aho Musanze FC yari ku mwanya wa mbere yatunguwe,itsindwa ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino,Mugianeza yabwiye abanyamakuru ati "Abantu benshi mu minsi ishize bari bafite ikibazo banampamagara bambaza bati "Migi ko tuzi ko ukunda APR FC wanayibereye kapiteni ubwo umukino ntuzawutanga?.

Sinjya ntanga imikino mu buzima bwanjye,singira iyo mico yanduye.Ndababaye cyane kuba APR FC intsinze,ikansatira ku mwanya wa mbere."

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira mwiza yahawe na Mugisha Gilbert.

Ntibyatinze, ikipe y’Ingabo yongeye kuzamuka neza Mugisha bamutegera hafi y’urubuga rw’amahina, umusifuzi Rulisa Patience atanga ’coup franc’.

Victor Mbaoma yayiteye neza ba myugariro ba Musanze bawukoraho uhindura icyerekezo, ukubita ipoto ujyamo, APR FC ibona igitego cya kabiri ku munota 19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa