skol
fortebet

Migi yahawe ikaze n’abafana ba Gor Mahia, Abuba Sibomana baramusezerera

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Mugiraneza J.Baptiste, yahawe ikaze n’abafana b’iyi kipe bamubwira ko yageze mu rugo.
Yanabwiye ko bitewe n’ubuhanga bwe ibikombe Gor Mahia itatwaye uyu mwaka bizeye ko azabafasha kubitwara. Abafana basabye ko Abuba Sibomana ari we wasohoka muri iyi kipe.
Mu izina ry’abafana ba Gor Mahia, Jaro Soja umufana mukuru w’iyi kipe, yatangarije Futaa.com dukesha iyi nkuru ko bibabaje kuba umwaka w’imikino wa (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Mugiraneza J.Baptiste, yahawe ikaze n’abafana b’iyi kipe bamubwira ko yageze mu rugo.

Yanabwiye ko bitewe n’ubuhanga bwe ibikombe Gor Mahia itatwaye uyu mwaka bizeye ko azabafasha kubitwara. Abafana basabye ko Abuba Sibomana ari we wasohoka muri iyi kipe.

Mu izina ry’abafana ba Gor Mahia, Jaro Soja umufana mukuru w’iyi kipe, yatangarije Futaa.com dukesha iyi nkuru ko bibabaje kuba umwaka w’imikino wa 2016 Gor Mahia nta gikombe yegukanye, gusa akaba yizeye ko uyu mwaka bagiye gutwara ibikombe babifashijwemo na Migi.

Abafana bahaye ikaze Migi muri Gor Mahia

Yagize ati "Ni igisebo, kuba umwaka w’imikino wa 2016 nta gikombe na kimwe twatwaye...Ariko uyu mwaka ndizera ko tugiye kubitwara byose, azadufasha n’umukinyi w’umuhanga.... Migi ahawe ikaze iwacu. Ndishimye kuba twongeyemo amaraso mashya."

Soja akomeza avuga ko n’ubwo yinjiyemo bisaba ko hari undi munyamahanga ugomba gusohoka, kuko Kenya babemerera abanyamahanga batanu none bakaba bamaze kuba batandatu, kandi ngo bo nk’abafana babona mu banyamahanga bafite Abuba Sibomana ariwe barekura.

Ati "birumvikana ko kuhagera kwa ’Migi’, hari undi mukinnyi ugomba gusohoka, ku bwanjye ndumva Abuba Sibomana ariwe wagenda. Oya nta mutima mubi tumufitiye kuko yadufashije muri byinshi, gusa ndumva aricyo gihe cyo kumurekura."

Shampiyona ya Kenya yemera gukinisha abanyamahanga 5, iyi kipe rero ya Gor Mahia mbere yo gusinyisha Migi ikaba yari isanzwe ifite 5 aribo: umugande Godfrey Walusimbi, abanyarwanda batatu, Jacques Tuyisenge, Abuba Sibomana na Kagere Meddie ndetse n’umurundi Karim Nizigiyimana Makenzi. Bivuze ko umwe muri aba agomba guha umwanya Migi.

N’ubwo aba bafana ba Gor Mahia bari gushyira mu majwi Abuba Sibomana ngo abe ariwe ugenda, mu minsi ishize umunyamabanga w’iyi kipe yatangaje ko batiteguye kumurekura ahubwo ko bari mu biganiro ngo babe bamwongerera amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa