skol
fortebet

Migi yibukije abakinnyi ba APR FC kudatobanga ibigwi n’agahigo ifite ko kudatsindwa

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yagize ubutumwa agenera barumuna be bakina muri APR FC mbere yo gukina umukino wa Champions League na Zanaco FC.
Yababwiye ko bagomba kwitwara neza bakibuka ko igihe cyose APR FC yakinnye iyi mikino ikabanza hanze itisukirwaga.
Migi wakiniye APR FC igihe kitari gito akaza kuyivamo yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, aho yavuye muri uyu mwaka yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Gor (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yagize ubutumwa agenera barumuna be bakina muri APR FC mbere yo gukina umukino wa Champions League na Zanaco FC.

Yababwiye ko bagomba kwitwara neza bakibuka ko igihe cyose APR FC yakinnye iyi mikino ikabanza hanze itisukirwaga.

Migi wakiniye APR FC igihe kitari gito akaza kuyivamo yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, aho yavuye muri uyu mwaka yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia, aganira n’ikinyamakuru Umuryango yagitangarije ko aba basore ba APR FC bagomba kumenya ko Zanaco FC ari ikipe ikomeye yakinnye nayo azi neza, ariko itagomba kubatera ubwoba.

Yabawiye ko bagomba kugendera ku ishema iyi kipe ifite ry’uko mu gihe cye APR FC yitabiraga iyi mikino, kandi ko itigeze itsindwa mu gihe cyose yabanzaga hanze., ahubwo ko yakomezaga mu cyiciro gikurikiyeho.

Ati “Ubutumwa nta bundi ni uko bagomba kwitwara neza. Birumvikana APR ni ikipe ikomeye kandi igihe nakiniye APR iyi mikino tukagira amahirwe yo kubanza hanze twakomezaga mu kindi cyiciro, nanjye rero ndakeka ko ubwo bazabanza hanze umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu rugo ndumva ko APR igomba gukomeza mu kindi cyiciro.

Yameje agira ati “Zanaco FC nayo si ikipe yoroshye, dore ko umwaka ushize nagize amahirwe yo gukina nayo ubwo nari ndi muri Azam FC, nabonye ari ikipe nziza kandi ikomeye. Birasaba ko abakinnyi bazakurikiza inama z’umutoza kandi bakirinda igihunga.

Migi yavuze ko nubwo yavuye muri APR FC akiyifite ku mutima bityo yizeye ko aba basore bazatuma abakunzi bayo barara neza, dore ko abenshi mu bakinnyi bayo atari n’ubwa mbere bagiye gukina iyi mikino, ahubwo bamaze kuyimenyera.

APR FC iraserukira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo(yatwaye igikombe cya shampiyona), azwi CAF Champions League 2017.

Zanaco (Zambia National Commercial Bank), ikipe ya banki y’ubucuruzi ya Zambia, izakina n’ikipe y’ingabo z’u Rwanda(Armée Patriotique du Rwanda-APR) ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare mu mukino ubanza uzabera muri Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa