Mike Hillary Mutebi watoje amakipe atandukanye arimo AS Kigali na KCCA akanakinira Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yaburiwe irengero nk’uko byemejwe n’umuryango we.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hacicikana ubutumwa busaba abantu bose gutanga amakuru ku ishami rya polisi ya Uganda ribegereye, igihe bamenya aho uyu mugabo yaba aherereye.
Kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, telefone y’uyu mugabo yavuyeho nk’uko byemejwe n’umuvandimwe we, Kenneth Robert Mubiru.
Yagize ati “Yarabuze, duheruka kumubona ku wa Gatandatu Saa Kumi n’Ebyiri n’Iminota 45, ahitwa Kisubi Beach, ubwo yari kumwe n’abo basengana.”
Uyu mugabo wabaye umukinnyi mu makipe akomeye muri Uganda mbere yo kuba umutoza, bivugwa ko ashobora kuba yaratandukanye n’itsinda ry’abo basenganaga, hanyuma akinjira mu modoka itari yo.
Inshuti za hafi za Mutebi zaganiriye n’ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda, zivuga ko yari amaze amezi menshi afite ibibazo byo mu mutwe, nubwo nta rwego rwizewe rwemeje aya makuru.
Mutebi azwi cyane nk’umutoza wafashije cyane ikipe ya KCCA yo muri Uganda. Mu myaka itanu yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Uganda, bibiri bya Uganda Cup, bine bya Super Cup na kimwe cya CECAFA.
Yanyuze mu Rwanda mu 2022 ubwo yatozaga AS Kigali, ayimaramo amezi ane ayivamo kubera umusaruro nkene.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *