skol
fortebet

Mikel Arteta ari guhabwa urwamenyo nyuma yo gutangaza amagambo atumvikanwaho

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Arsenal FC, Mikel Arteta, yatangaje ko iyi kipe ye ari yo nziza yari muri Champions League uyu mwaka.

Sponsored Ad

Mu ijoro rya Cyeye tariki 7 Gicurasi 2025, ikipe ya Arsenal FC yakinnye umukino wo kwishyura wa UEFA Champions League na Paris Saint-Germain urangira itsinzwe ibitego 2-1. PSG yageze ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Arsenal FC yaje gukina uyu mukino abakinnyi, umutoza ndetse n’abakunzi bayo bafite icyizere cyo kwitwara neza ariko siko byagenze kuko yatsinzwe mu buryo bugaragarira buri wese.

Paris Saint-Germain yakinnye uyu mukino Ousmane Dembele ari ku gatebe ariko ntabwo byabujije abasore barimo Fabian Louis na Ashraf Hakim gufasha iyi kipe kwitwara neza.

Umutoza wa Arsenal FC, Mikel Arteta, nyuma y’umukino yatangaje ko iyi kipe ye ari yo yari nziza muri Champions League iyi sezo.

Arteta yagize ati “ Twari hafi cyane, hafi kurusha uko ibyavuye mu mukino bibigaragaza, ariko twavuyemo.

Ndashimira cyane abakinnyi, ku kigero cya 100%. Ku byo nabonye, nta kipe yabaye nziza kurusha Arsenal muri iri rushanwa, ariko twavuyemo.

Iri rushanwa rishingiye ku buryo ukoresha umupira mu rubuga rw’umuzamu haba hari ba rutahizamu n’abazamu kandi bose bari beza muri iyi mikino yombi.”

Mikel Arteta nyuma yo gutangaza aya magambo benshi bamuhaye urwamenyo bavuga ko yakoze ikosa kuko ntabwo Arsenal FC yaba yari ikipe nziza ikaba itsinzwe na Paris Saint-Germain umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ikipe ya Arsenal FC uyu mwaka muri UEFA Champions League yakoze ibidasanzwe kuko ntawari uzi ko yagera aho yageze uyu mwaka bishobora kuba ari nabyo byatumye Arteta atangaza ibi.

Umukino wa nyuma hagati ya Paris Saint-Germain na Inter Milan uteganyijwe tariki 31 Gicurasi 2025, ubere mu gihugu cy’Ubudage kuri Allianz Arena ikinirwaho na FC Bayern Munich.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa