Mikel Arteta yahaye ubutumwa abo bahanganiye shampiyona nyuma yo gutsinda Everton
Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023
Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal yatanze ubutumwa bw’uko ishaka igikombe nyuma yo gutsinda Everton ibitego 4-0 igahita isiga amanota 5 abo bahanganiye muri Premier League.
Uyu mutoza wari wishimiye akazi abakinnyi be bari bamaze gukora yavuze ko nta gusubira inyuma bagiye gukora ibishoboka byose bakagumana uyu mwanya wa mbere ukomeye.
Yagize ati "iyi ntsinzi n’ubutumwa bw’uko turi hano kandi dushaka gukomeza gutya.Icyo nakunze nuko buri wese afite ubushake bwo kubikora (…)
Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal yatanze ubutumwa bw’uko ishaka igikombe nyuma yo gutsinda Everton ibitego 4-0 igahita isiga amanota 5 abo bahanganiye muri Premier League.
Uyu mutoza wari wishimiye akazi abakinnyi be bari bamaze gukora yavuze ko nta gusubira inyuma bagiye gukora ibishoboka byose bakagumana uyu mwanya wa mbere ukomeye.
Yagize ati "iyi ntsinzi n’ubutumwa bw’uko turi hano kandi dushaka gukomeza gutya.Icyo nakunze nuko buri wese afite ubushake bwo kubikora kandi ntabwo tugiye guhagarara.
Turi aho turi ku rutonde kubera uko dukora,dufite abakinnyi beza kandi dufitanye imikoranira yongera buri kimwe.
Hitezwe byinshi ariko twe tugiye kwibanda ku byo dushobora kuyobora hanyuma tureke ibindi byikore."
Yakomeje agira ati "Iyo mbarebye [abakinnyi] mbona ukuntu bashaka cyane igikombe buri munsi ndetse nuko bashaka gushimisha abantu bacu.
Sinshidikanya ko tuzasubiza ibintu mu buryo kandi ntangajwe n’aho ikipe iri ubu.
Iri joro nishimye cyane kubera uburyo twahanganye n’umukino wacu mu biganza imbere y’umukeba twari tuzi ko aratuma ubuzima budukomerera.
Twatangiye umukino n’igihunga kandi twari dukeneye ibitangaza bya Bukayo Saka kugira ngo dufunge ibintu.
Kubona ibitego 2-0 mu gice cya mbere byabaye urufunguzo,nyuma y’aho twakuze dutsinda umukino tubikwiriye."
Everton yatsinze Arsenal mu kwezi gushize ituma ijya mu bihe bibi byatumye ibona inota rimwe mu manota 9 hanyuma Manchester City irayifata.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *