skol
fortebet

Mikel Arteta yahishuye ikintu atazigera yigana kuri Pep Guardiola

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Mikel Arteta yashimangiye ko atazigera na rimwe yigana imitoreze ya Pep Guardiola nyuma y’aho ikipe ye ya Arsenal igiye guhura na Manchester City mu mikino 3.
Arteta yakoranye na Guardiola amwungirije muri City mu gihe cy’imyaka 3 mbere y’uko yerekeza muri Arsenal mu 2019.
Izi nshuti za kera zigiye guhangana mu mukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu mu cyiciro cya 5 cya FA Cup.
Aba bamenyanye bwa mbere ubwo Arteta yazamukaga mu makipe y’abato ya Barcelona, mu gihe Guardiola (...)

Sponsored Ad

Umutoza Mikel Arteta yashimangiye ko atazigera na rimwe yigana imitoreze ya Pep Guardiola nyuma y’aho ikipe ye ya Arsenal igiye guhura na Manchester City mu mikino 3.

Arteta yakoranye na Guardiola amwungirije muri City mu gihe cy’imyaka 3 mbere y’uko yerekeza muri Arsenal mu 2019.

Izi nshuti za kera zigiye guhangana mu mukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu mu cyiciro cya 5 cya FA Cup.

Aba bamenyanye bwa mbere ubwo Arteta yazamukaga mu makipe y’abato ya Barcelona, mu gihe Guardiola yari umukinnyi kuri Camp Nou.

Buri gihe Arteta ashimagiza Guardiola, ariko uyu mugabo w’imyaka 40 yavuze ko azakomeza gutoza mu buryo bwe aho kumwigana.Yabwiye abanyamakuru ko atazigera yigana Guardiola mu mikinire.

Ati "Nari meze gutya n’igihe nari umukinnyi.Twakuriye mu mwanya umwe.Ntabwo ibyo nabigenzura.Ntabwo nzigera ngerageza kwigana buri kimwe.

Iyi kipe ikwiriye ibyiza birenze ibyo,kandi nzakora muri ubwo buryo.Buri wese avuga uko umutoza ameze n’ikipe.Turatandukanye.

Turatandukanye nk’abantu kandi turatandukanye nk’abatoza.Niyo mpamvu twumvikana neza kandi dufitanye umubano mwiza.Ibyo hari uwabisubiza.

Nyuma y’ibihe bibi,Arteta akomeje kwerekana ko ashobora guhangana na Pep Guardiola mu Bwongereza.

Ubu aramurusha amanota 5 muri shampiyona gusa City na Arsenal bafitanye imikino 2 muri shampiyona izasobanura byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa