skol

Mikel Arteta yahishuye ikosa rikomeye yakoze bigatuma atsindwa na Villarreal

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,yatangaje ko yakoze ikosa rikomeye mu mipangire y’abakinnyi ryatumye ikipe ye itsindwa umukino ubanza wa ½ cya Europa League na Villarreal ibitego 2-1.

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko mu mipangire y’abakinnyi yo mu ijoro ryakeye yakoze ikosa kuko atashyize mu kibuga rutahizamu ushaka ibitego.

Ati “Iyo watsinzwe uba wapanze ikipe nabi.Ntabwo twigeze twishyira mu mwanya mwiza wo gukora ibyo twashakaga kuko tutari beza ku mupira.Byose muri rusange byari bibi.”

Dukinisha abarutahizamu 3 ariko rimwe na rimwe ntitwabonye ibitego mu mikino imwe n’imwe muri uyu mwaka w’imikino.Ni icyemezo nafashe.”

Uyu mutoza yavuze ko nubwo yapanze ikipe nabi ariko kuba ikipe yabashije kubona igitego hanze byahinduye umukino yongeraho ati “Tugomba kuba beza mu mukino wo kwishyura kurusha uko twitwaye mu minota 95 y’umukino ubanza.Ibyo nibyo bizatuma tugera ku mukino wa nyuma.”

Arteta yavuze ko yiteguraga gusimbuza Dani Ceballos rutahizamu Gabriel Martinelli ariko uyu munya Espagne aza guhabwa ikarita itukura yatumye ibintu biba bibi cyane kuri Arsenal kuko yahushijwe ibitego byinshi kugeza ubwo na Villarreal yahabwaga ikarita itukura kuri Etienne Capoue.

Arsenal yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere irushwa cyane ariko mu gice cya kabiri yagerageje kwisubiraho biyifasha kubona igitego kimwe.Umukino wo kwishyura ni kuwa kane w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa