Mikel Arteta yahishuye uburyo arakoresha agafata Erling Haaland
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko uburyo bumwe bwo gufata kizigenza Erling Haaland ari uguhagarika abamugaburira imipira inyuma ye ndetse ko aribyo yiteze gukoresha bahura.
Haaland amaze gutsinda ibitego 32 muri Premier League uyu mwaka ariko Arteta yavuze ko uburyo bwo kumufata buraza guturuka ku mikinire ye.
Abajijwe uko Arsenal irabuza Haaland gutsinda ibitego , Arteta yagize ati: "Kurinda
abamuha imipira nibwo buryo bwiza.
Turi gukora ku mbaraga zabo ndetse n’aho bafite intege (...)
Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko uburyo bumwe bwo gufata kizigenza Erling Haaland ari uguhagarika abamugaburira imipira inyuma ye ndetse ko aribyo yiteze gukoresha bahura.
Haaland amaze gutsinda ibitego 32 muri Premier League uyu mwaka ariko Arteta yavuze ko uburyo bwo kumufata buraza guturuka ku mikinire ye.
Abajijwe uko Arsenal irabuza Haaland gutsinda ibitego , Arteta yagize ati: "Kurinda
abamuha imipira nibwo buryo bwiza.
Turi gukora ku mbaraga zabo ndetse n’aho bafite intege nke.Tuzi abo aribo.Ikipe ya City itangirira ku munyezamu.Tugomba kwita ku byacu.
Tuzi icyo bashoboye gukore.Bashobora gukora byinshi ugomba kwigiraho.
Nta muntu wagereranya na Haaland.Yashobora gukora biriya kubera ko abamuha imipira baziranye ndetse afite abakinnyi beza cyane iruhande rwe.
Hamwe nawe bafite uburyo bwinshi bwo gukina.Nta kintu ugomba gutakaza.Amakipe akomeye araguhana iyo ubahaye ibintu byinshi kandi ibyo nibyo twakoze mbere."
Haaland w’imyaka 21 yatsinze igitego muri 3-1 ikipe ya Man City yatsinze Arsenal mu mukino ubanza wabereye Emirates.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *