Umutoza Mikel Arteta yihanangirije Bukayo Saka ko uko azagenda arushaho kuba mwiza, ariko azarushaho kwibasirwa n’abakinnyi bazashaka kumuvuna.
Uyu mutoza yasabye abakinnyi bakinana na Saka muri Arsenal gukora ibishoboka byose mu kumurinda imvune.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza yakuwe mu kibuga hakiri kare ku mukino wa Nottingham Forest nyuma yo kugongana na Renani Lodi.
Arteta yagize ati: "Uko abakinnyi bagenda barushaho kuba beza, niko barushaho kwibasirwa n’abo bahanganye baba (...)
Umutoza Mikel Arteta yihanangirije Bukayo Saka ko uko azagenda arushaho kuba mwiza, ariko azarushaho kwibasirwa n’abakinnyi bazashaka kumuvuna.
Uyu mutoza yasabye abakinnyi bakinana na Saka muri Arsenal gukora ibishoboka byose mu kumurinda imvune.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza yakuwe mu kibuga hakiri kare ku mukino wa Nottingham Forest nyuma yo kugongana na Renani Lodi.
Arteta yagize ati: "Uko abakinnyi bagenda barushaho kuba beza, niko barushaho kwibasirwa n’abo bahanganye baba bagerageza gushaka uburyo bwo kubahagarika.Abasifuzi bafite inshingano zo kubihagarika."
Arteta yavuze ko hari uburyo Arsenal ishobora gufasha Saka kwirinda kuvunika.
Ati: "Hariho igice dushobora gukora neza kandi tugomba kuba abanyabwenge cyane ... kumenya ibintu akeneye gukora mu kibuga.
’Igihe, gufata icyemezo, umwanya wafashe mbere y’igikorwa hamwe no gutekereza ibishobora kuba mbere y’uko biba.’
Arteta yagerageje gutanga ingero z’ibigomba guhinduka,harimo ko bagenzi ba Saka bashobora kwita cyane ku mipira bamuha, ati: ’Rimwe na rimwe ubwoko bw’umupira tumuha n’igihe tugomba kumuha imipira runaka."
Uyu munsi, Saka agomba gutsinda ikizamini cya nyuma kuri Molineux mbere yo kwerekeza mu ikipe y’Ubwongereza mu gikombe cy’isi. Arteta yihanangirije abakinnyi be bazerekeza muri Qatar ko batagomba gutekereza ku kwirinda imvune.
Ati "Buri gihe ndababwira nti niba mutekereza ku mvune birashoboka ko zabageraho.
Muzikure mu bitekerezo byanyu,muri abakinnyi babigize umwuga, ibyago bihoraho kuri buri wese ,shyira umwete ku kazi kawe n’igikorwa cyose,ibyago bizaba bike.’
Arsenal irakina na Wolves kuri uyu wa Gatandatu saa tatu na 45.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *