skol
fortebet

Mikel Arteta yavuze ku cyemezo yafashe cyo gukura Ozil mu bakinnyi azakoresha muri Premier League

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yatunguranye atangaza ko ntacyo umutima we umushinja ku mwanzuro wababaje benshi yafashe wo gukura mu ikipe izakina Premier League Mesut Ozil.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo nyuma y’aho Mesut Ozil yari amaze gushyira hanze ubutumwa bunenga ikipe ya Arsenal kuba atari indahemuka.

Arteta yavuze ko umutima we utekanye ndetse ko ntacyo yishinja ku mwanzuro wababaje benshi mu bakunzi ba Arsenal wo kudashyira Mesut Ozil mu bakinnyi 25 bazakina Premier League y’uyu mwaka kandi ariwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe.

Yagize ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka.Icyo navuga nuko kiriya ari icyemezo cy’umupira ndetse umutima wanjye uratuje kuko namubwije ukuri.Urwego rw’ibiganiro byanjye nawe ruri hejuru kandi buri wese azi icyo yakwitega kuri mugenzi we.

Afite amahirwe kimwe n’abandi bose.Mbabajwe nuko hari abakinnyi 3 batari ku rutonde kuko bidashimishije ariko navuga ko naganiriye na buri wese kandi buri wese yarabyakiriye.Kuri Mesut mfite ibyo byiyumvo kuko namubwiye uko mubona nkigera mu ikipe.”

Ubwo Arteta yageraga muri Arsenal mu Ukuboza 2019,yahaye Mesut umwanya uhagije wo gukina cyane ko banakinanye cyane ko yakinnye imikino 11 mbere y’uko Guma mu rugo iza mu Bwongereza imikino igasubikwa.

Nyuma yo kugaruka ku imikino mu Bwongereza muri Kamena uyu mwaka,nta munota n’umwe Mesut Ozil arakina bitewe n’ibibazo bitandukanye yagiranye n’ikipe aho ku isonga ariwe mukinnyi umwe rukumbi wanze kugabanya umushahara wa 12,5 % ubuyobozi bwasabye abakinnyi.

Icyakora,Arteta yabwiye abanyamakuru ko iki ataricyo Ozil yazize.Yagize ati “Mbabwije ukuri ninjye wafashe uwo mwanzuro.Ninjye ugomba kumenya icyo buri mukinnyi ashoboye.Ntaho bihuriye n’imyitwarire ye nko kwanga kugabanya umushahara nkuko byavuzwe.Ntabwo ari ukuri.N’umwanzuro wanjye.Uwo kunengwa ninjye.

Ninjye ufata umwanzuro wo gutoranya ikipe nziza imfasha kwitwara neza mu marushanwa no gutsinda imikino.Mu rwego rwo kubigeraho,namubwije ukuri we n’abandi bakinnyi mu rwego rwo kurengera inyungu z’ikipe.”

Ku munsi w’ejo,Mesut Ozil yasohoye ibaruwa ivuga ko arakajwe cyane nuko yagerageje kwitangira ikipe ya Arsenal uko bikwiriye ariko yo ntimubere imfura ikagera ubwo imwambura amahirwe yo gukina.

Yagize ati “Ubu n’ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal maze imyaka mike ishize nkinira.Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.

Kuva nakongera amasezerano muri 2018,nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe nuko yo itabinkoreye.Icyo nabonye nuko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi.Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.

Mbere ya Guma mu rugo,nari nishimiye gukorana neza n’umutoza wacu Mikel Arteta.Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n’imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal.Ni iki kindi navuga?.London haracyari mu rugo,ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n’abafana.

Uko byagenda kose,nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya.Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka.Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa,mparanire ubutabera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa