skol

Minisiteri ya Siporo yijeje gukemura burundu ikibazo cy’amatara muri Kigali Pelé Stadium

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasobanuye ko bamaze kubona igitera ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro muri Kigali Pelé Stadium ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro kandi ko kiri gukemurwa mu buryo burambye.

Iyi stade iherereye i Nyamirambo iheruka gukinirwaho umukino wo mu masaha y’umugoroba ku wa 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0.

Gusa uyu mukino na wo wabaye mu buryo bugoye kuko hashize iminota itatu gusa utangiye, amashanyarazi yifashishwa mu gucana amatara amurikira ikibuga yavuyeho.

Nyuma y’iminota 18 abafana bategereje, amatara yasubiyeho umukino urakomeza, ariko hashize indi minota 10 yongera kuvaho hashira indi irenga 10 ataragaruka.

Ibyo byaje bikurikira ibyari byabaye tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0 aho ku munota wa 12 ndetse n’uwa 84, amatara ya moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15.

Ni mu gihe ubwo iki kibazo cyagaragaraga bwa mbere hari ku mukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1 ku wa 3 Mutarama, na bwo kimara iminota igera kuri 15.

Mu kiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku wa 19 Gashyantare 2026, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yashimangiye ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti mu buryo burambye kandi ko hamaze kumenyekana ikibazo kibitera.

Ati “Twafashe umwanya wo kukijya mu mizi ngo tumenye impamvu icyo kibazo kidakemuka, tuza gusanga kigomba gukemurwa mu buryo butatu. Icya mbere twasanze harabaga ‘court-circuit’ nyinshi, tuhagura hari ukuntu insinga ziva mu rwambariro n’iziza zitari zarangiye gukorwa uko byari bikwiye. Ibyo byarakosowe, tumaze iminsi dukorana na REG ngo kiveho.”

Yakomeje ati “Hanyuma habaho gukosora ikijyanye no guhuza na Générateur na yo yagiraga ikibazo cya ‘Circuit’ ariko by’igihe kirekire tugomba kuhagashikira UPS ifite imbaraga. Ntabwo yari ihari ariko twatangiye gushaka isoko ryayo.”

UPS (Uninterruptible Power Supply) ifasha mu gutanga Backup mu gihe umuriro w’amashanyarazi wagiye, yafasha mu gihe umuriro usanzwe wagize ikibazo ndetse na Générateur isanzwe ikaba itari gukora uko bikwiye.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko kuba baramaze kumenya ikibazo gitera ibura rya hato na hato ry’umuriro, ari inzira nziza yo kubikemura kuko mbere wasangaga batazi n’aho ikibazo giherereye.

Ati “Twizera ko gufata umwanya tukamenya ikibazo nyacyo na byo byajyaga bituma twibaza icyabaye, gutangira kugikemura na byo twarabikoze, noneho igisibizo cy’igihe gito na cyo cyararangiye bari gukora andi magerageza ku buryo twizeye ko byakora.”

Yongeyeho kandi ko “Natwe tumaze iminsi tubibona, twibaza ngo ni iki gituma iki kibazo kidakemuka, twakoresheje rero itsinda ryinjiramo ngo bamenye imizi yacyo, n’ibikemuka bikemuke.”

Yavuze ko izo UPS kugira ngo zihagere bisaba nibura hagati y’amezi atatu n’amezi ane.

Iyi stade yakirirwaho n’amakipe 10, ni ukuvuga APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC ziri mu makipe 18 akina Icyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Mu gihe hari ikibazo cy’amatara ku buryo nta mukino ushobora kuhabera mu masaha y’umugoroba, imwe mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro n’iya Shampiyona yigijwe imbere ishyirwa Saa 12:30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa