skol
fortebet

Minisitiri Gatabazi yanenze imisifurire ku mukino wa Kiyovu na Musanze

Yanditswe: Sunday 28, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi barimo Minisitiri Gatabazi banenze imisifurire yagaragaye ku mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 ariko kitavugwaho rumwe kuko amashusho yagiye hanze yagaragaje ko Bigirimana Abedi wagitsinze yari yaraririye bigaragara.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bigirimana yagaragaye yaraririye ndetse n’umunyamakuru wogeje uwo mukino nawe yabugarutseho.
Nyuma y’uyu mukino,Minisitiri Gatabazi JMV yandikiye FERWAFA kuri Twitter ati "FERWAFA harya (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi barimo Minisitiri Gatabazi banenze imisifurire yagaragaye ku mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 ariko kitavugwaho rumwe kuko amashusho yagiye hanze yagaragaje ko Bigirimana Abedi wagitsinze yari yaraririye bigaragara.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bigirimana yagaragaye yaraririye ndetse n’umunyamakuru wogeje uwo mukino nawe yabugarutseho.

Nyuma y’uyu mukino,Minisitiri Gatabazi JMV yandikiye FERWAFA kuri Twitter ati "FERWAFA harya ubu igitego nk’iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. @AuroreMimosa @Rwanda_Sports .Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana."

FERWAFA yaje kumusubiza iti "Nyakubahwa,Komisiyo y’imisifurire mu bushishozi bwayo niyo igena ko umusifuzi yafashe icyemezo kidakwiriye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Ikindi ni uko amategeko ya FERWAFA areba abanyamuryango bose adahengamiye ku ruhande rumwe cyangwa urundi."

Ikibazo cy’imisifurire gikomeje kugaragara mu basifuzi bo mu Rwanda,aho amakipe yo mu ntara asigaye ataha atishimye avuga ko yasifuriwe nabi cyane.

Ku munsi w’ejo nabwo,ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l’Est,umusifuzi yishe amategeko yemera ko Rayon Sports isimbuza inshuro 4 kandi itegeko ari inshuro 3 gusa.

Itegeko rivuga ko hasimbura abakinnyi 5 ariko bigakorwa inshuro 3 ariko abasifuzi bemeye ko Rayon Sports isimbuza 4 abakinnyi 5 kandi bikorwa Etoile de l’Est iri gusatira.

Ibitekerezo

  • Football mu rwanda yamunzwe na ruswa. abasifuzi bo birakabije. Nta football mu rwanda ibaho. Birababaje. Huda nabonye uriya mu minister nabayobozi ni week cyane pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa