skol

Minisitiri Mukazayire yabajijwe ku mpinduka zihora muri FERWAFA n’abatoza Amavubi

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yatangaje ko batanejejwe n’umusaruro Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ itanga ariko ko hari icyerekezo kigamije kuyifasha gutanga umusaruro binyuze mu kwegeranya abafite impano bari hirya no hino ku Isi no kugira abayobozi basobanukiwe umupira w’amaguru.

Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026 ubwo yaganiraga n’Abadepite.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Depite Rutebuka Balinda, yabajije Minisiteri icyo iri gukora ngo Amavubi ahabwe icyerekezo gishingiye ku kubona intsinzi.

Ati “Ndagira ngo muduhe icyerekezo cy’Amavubi. Ntabwo twaganira tutavuze ku Mavubi n’impinduka zikunze kubamo cyane cyane ku batoza bahora bahindagurika, ndabihuza n’ubuyobozi bwa FERWAFA na bwo buhora buhindagurika kandi bigira ingaruka.”

Minisitiri Mukazayire yerekanye ko impinduka ziba zigamije kugera ku musaruro ukwiye kandi ko zitazabura kubaho mu gihe utaratangwa.

Ati “Navuga ko impinduka zizakomeza haba muri Federasiyo, Minisiteri n’ahandi hose. Zaba izo dufiteho ubushobozi cyangwa izo abayobozi bacu bafiteho ubundi bushobozi mu gihe cyose tutaratanga umusaruro tugomba kubona.”

Yakomeje ati “Impinduka zakomeje kuba ni ukugira ngo twese dufatanyije tugire icyerekezo cyumva umupira wo mu Rwanda ahantu ugomba kugana. Umupira wa kinyamwuga, w’ukuri no kuzamura impano kandi uri butume habaho gutsinda.”

Yasobanuriye Abadepite ko umusaruro muke w’Amavubi werekana urwego rw’umupira w’amaguru igihugu gifite kandi ko kugira ngo igisubizo kiboneke ari uko hafatwa ingamba zihindura ishusho ufite uyu munsi.

Yerekanye ko ikindi igihugu cyifuza ari ukureba impano z’abana b’Abanyarwanda bari hirya no hino zigasabwa gukinira igihugu ariko kandi zikanakoreshwa neza hitabwa ku nyungu z’igihugu.

Ati “Kuzimenya, kuzizana, kuzikoresha neza kuko na byo byagiye bigaragaramo imbogamizi. Ibyo twamaze kubivugana na FERWAFA kandi turi kubishyira mu bikorwa.”

Yongeyeho ati “Harimo no guha Amavubi abantu batuma agera ku ntsinzi, ihinduka ry’abatoza na ryo ni aho riganisha. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n’umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? Ni amasezerano agomba kugaragaza ikizavamo, niba ntacyo muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro.”

Yerekanye kandi ko ikindi gikomeye kizafasha Amavubi kugira icyerekezo kizima ari ukuzamura impano z’abakiri bato aho abari munsi y’imyaka 15 na 17 bagiye kujya bakurikiranwa kandi hari kubakwa uburyo bwo kubyaza umusaruro impano zabo, bakazamuka ari abakinnyi batanga umusaruro.

Ati “Ibintu byo gufata abakinnyi mu makipe ya hano ntabwo ari byo gusa byaduha umusaruro, tugomba guteza imbere impano. Tukazizamura duhereye ku myaka 15 na 17 bakazagera kuri 21 bakina bya kinyamwuga. Icyuho cyo kuvuga ko utigeze uteza imbere izo mpano ukavuga ngo uzabona umukinnyi uzakujyana muri AFCON [Igikombe cya Afurika] ntabwo bikunda. Twumvikanye na bo kandi natwe turi gushyiramo ubushobozi.”

Yashimangiye ko nubwo bimeze bityo, icyerekezo ari icyo kugira Irerero ry’Igihugu ry’Umupira w’Amaguru, aho abana bashobora kwiga hamwe, bagakurikiranirwa hamwe mu kubaka ikipe y’igihugu y’ahazaza.

Kuri ubu hari gahunda ifasha kuzamura impano ya Isonga ikorera mu bigo 17 aho irimo abana 599, ikaba yifuzwa kwagurwa mu cyiciro cya kabiri bakagera ku barenga 2000.

Hari kandi Irerero rya Bayern Munich mu Rwanda rifite abana 26, Irerero rya Paris Saint Germain rifite abana 200 n’irya Tony Football rifite abarenga 80, yose akazafasha kugira impano z’abakiri bato mu mikino inyuranye.

Yavuze kandi ko izo mpinduka zidashobora guhita zigaragaza impinduka ku ikipe y’igihugu ’Amavubi’, ahubwo ko bizasaba igihe kitari munsi y’imyaka itanu nibura.

Yakomeje ashimangira ko batanejejwe n’uko Amavubi ameze uyu munsi ari na yo mpamvu hari gukorwa ibishoboka ngo atange umusaruro.

Ati “Hagati aho ntabwo tunejejwe n’ukuntu Amavubi ameze, ni na yo mpamvu tugomba kuyashakira abatoza beza ariko tukazana n’izindi mpano z’Abanyarwanda dufite, zizi umupira zikina hanze zikaza zikuzuzanya n’izo dufite aha ngaha.”

Minisitiri Mukazayire yanasobanuye ko mu gihe abana bari munsi y’imyaka 15 na 17 batorejwe hamwe, bakigishirizwa hamwe bizabafasha kugira indangagaciro nzima zizabafasha kuzuza inshingano uko bikwiye.

Yerekanye ko imyumvire ari ikintu kinini kuko usanga akenshi Amavubi adatsindwa kubera ko atazi umupira ahubwo ko bishobora no guturuka ku myumvire itari yo ishobora kugirwa n’abakinnyi cyangwa abatoza.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riheruka gutandukana na Adel Amrouche tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.

Mu gihe hari gushakishwa umusimbura we, FERWAFA yatangaje ko imaze kwakira ubusabe bw’abatoza 688 bujuje ibisabwa, bityo hagiye gukurikiraho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

Bivuze ko mu gihe habura ukwezi kumwe ngo u Rwanda rwakire imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali tariki 23-31 Werurwe 2026, nta mutoza rufite utoza Amavubi.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Estonia, Grenada na Kenya mu gihe Itsinda B rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimangiye ko hari gahunda yo kubaka Amavubi atanga umusaruro ukwiriye

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire, yagaragaje ko batishimiye uko Amavubi ameze muri ibi bihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa