Minisitiri Mukazayire yasabye Amavubi kwimana u Rwanda imbere ya Nigeria
Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yabwiye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu “Amavubi” ko bashyigikiwe mu buryo bwose bityo abasaba kwimana u Rwanda mu mukino bazahuramo na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, ubwo yasuraga Amavubi mu myitozo ya nyuma yitegura uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.
Minisitiri Mukazayire yabwiye abakinnyi ko bagomba guhatanira ishema ry’Igihugu.
Ati: “Ejo ni ugukotana, tugakina twibuka ko turimo gukina umukino nk’abantu babizi, bafite ubushobozi ariko kandi nk’Abanyarwanda bambaye ibendera ry’u Rwanda.”
Minisitiri Mukazayire yijeje abakinnyi b’Amavubi ko abafana bazabashyigikira bityo akazi ko mu kibuga gasigaye ari akabo.
Ati: “Ni mwebwe tugenderaho, mumenye ko ibyo muzaduha ejo ni byo tuzagenderaho. Icyizere turagifite muri mwebwe kandi namwe tuzi ko mucyifitiye. Ejo ni ukwimana u Rwanda, umurindi n’umurishyo w’abafana, ibitego by’abafana byose tuzabibaha uko bingana.”
Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.
Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Bénin yafashe umwanya wa mbere n’amanota umunani nyuma yo kuganya na Zimbabwe.
U Rwanda rwa kabiri na Afurika y’Epfo ya gatatu bifite amanota arindwi, Lesotho atanu, Nigeria inganya na Zimbabwe ya nyuma amanota atatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *