Minisitiri Munyangaju yagarutse kuri Mukura VS yakuweho amanota 14 mbere ya Jenoside kubera ko yakinishije umukinnyi wiswe ’Inyenzi’
Yanditswe: Monday 12, Apr 2021
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994, ikipe ya Mukura Victory Sports yigeze gukurwaho amanota ishinjwa gukinisha umukinnyi bise Inyenzi.
Ubwo yari mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2021 cyagarukaga ku buryo "Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi,Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko hari abakinnyi n’amakipe bagiye bafatwa nabi bazira ko ari Abatutsi.
Yagize ati “Ubushakashatsi byagaragaje ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda.
Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert kandi bugaragaramo n’izindi ngero zitandukanye nk’aho Rayon Sports yabujijwe kujya gukina muri Ethiopia bayishinja ko yaba igiye mu Nkotanyi, gutsindwa kwa Panthères Noirs yari ikipe ya Gisirikare, byabaga ari ikibazo gikomeye ku bafana b’ikipe yabatsinze kuko bakubitwaga cyane n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *