Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne yasabye imbabazi abanya Guinea n’abanyarwanda kubera ko indirimbo zubahiriza ibihugu zitacurangwe kuri stade ya Kigali ku mukino iyi kipe izwi nka Syli National yari yakiriwemo n’amavubi bakanganya igitego 1-1.
Bisanzwe bizwi ko ku mikino mpuzamahanga habazwa kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu ariko kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 16 Ukwakira 2018,indirimbo ybahiriza igihugu cya Guinea yabuze bituma idacurangwa ku mukino wahuje Guinea n’Amavubi kuri stade ya Kigali.
Minisitiri Uwacu yasabye imbabazi amakipe yombi
Abanya Guinea bazabiranyijwe n’uburakari gusa minisitiri wa siporo n’Umuco,Uwacu Julienne yabasabye imbabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter.
Yagize ati “Kubwa FERWAFA na MINISPOC,nsabye imbabazi abakinnyi b’ikipe ya Guinea,Syli n’abanyarwanda kubera akabazo ka tekinike kabaye wabaye uyu munsi ku mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2019,wahuje u Rwanda na Guinea wabereye kuri stade ya Kigali aho indirimbo zubahiriza ibihugu zitacuranzwe mbere y’umukino.”
Ibitekerezo
Byari kuba byiza iyo iryo tangazo arishyira mu gifaransa niba Guinée iri muri francophonie.
Ntakundi nyine bababarire urwanda muri rusange