Esipanye: Minisitiri Pedro ari gusura Afurika kubera abimukira bamurembeje
Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

Ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024 , Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yatangaje ko Espagne izatangiza ingamba nshya z’umubano wayo na Afurika mu byumweru biri imbere, gusa Ntiyatanze ibisobanuro birambuye.
Nyuma yo gusura bwa mbere igihugu cya Gambiya, Sánchez ubu ari muri Senegali mu ruzindukio rw’iminsi itatu muri Afurika y’Iburengerazuba mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira bava muri ibi Bihugu bajya ku mugabane w’Iburayi.
Ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, Minisitiri w’intebe wa Esipagne yatangiriye urugendo rwe muri Mauritania aho yatangaje ko Esipanye yatangiye ubufantanye n’inzego z’umutekano muri ikigihugu mu rwego rwo gukumira abamukira binjira muri Esipanye muburyo budasobanutse.
Minisitiri Sachez yakomereje uruzinduko rwe muri Gambiya ku wa Gatatu tariki 28 Kanama, biteganijwe ko kuri uyu wa kane, azaguhura na perezida wa Senegal ndetse minisitiri w’intebe nk’uko tubikesha ikinyamakuru Africa News.
Ikirwa cya Carnary cyahindutse inzira yoroshye kubaturage bo muri afurika y’Iburengerazuba binjira muri Esipanye ndetse no mubindi bihugu byo ku mugabane w’Iburayi.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Esipanye ivuga ko abimukira barenga ibihumbi 22.000 binjiye muri iki Gihugu kuva muri Mutarama 2024 , bakaba barikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’umubare w’umwaka ushize wa 2023.
Mu bagerageje kwinjira banyuze mu kirwa cya Canary harimo ibihumbi by’impunzi zo muri Mali bahunga ibibazo by’umutekano mucye muri iki Gihugu ndetse n’urubyiruko rwo muri Senegal na Mauritaniya no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Ibirengerazuba bajya gushaka akazi keza ku mugabane w’Iburayi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *