skol
fortebet

Minisitiri wa Siporo muri Afurika y’Epfo nawe yifuza ko Formula 1 ihabwa u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri wa Siporo, Ubugeni ndetse n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yanenze uburyo kugira ngo Formula 1 ibere muri Afurika habaho guhitamo hagati y’u Rwanda n’igihugu cye kandi ahandi habera Grand Prix zirenze imwe.

Sponsored Ad

Hashize imyaka 32 Grand Prix ya nyuma ibereye muri Afurika, aho yakiniwe mu muhanda wa Kyalami mu 1993. Kuva icyo gihe uyu mugabane uri gukora ibishoboka byose ngo iri siganwa mpuzamahanga ryongere rihabere.

Muri urwo rugendo, u Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo biri kuza imbere mu kugaragaza ubushake bwo kwakira iri siganwa ry’utumodoka duto.

Gayton McKenzie avuga ku busabe bw’igihugu cye no kuba gihanganye n’u Rwanda kuri uyu mushinga, yanenze abagaragaza ko ari itegeko ko igihugu kimwe ari cyo gikwiriye kwakira iri siganwa kandi ahandi biba ari byinshi.

Ati “Ni irushanwa ritaba ngo birangirire aho, kubera iki bigera kuri Afurika bikaba itegeko ko twakira isiganwa rimwe? Njye nanga imvugo zo guhitamo hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

“Hari amasiganwa arindwi abera i Burayi, nta muntu ujya ubivugaho. Afurika ikwiriye irushanwa rirenze rimwe. Turi gukora ibishoboka byose ngo ibihugu byombi bigarure Formula 1 muri Afurika.”

Formula 1 ni isiganwa rigira Grand Prix 24, abakinnyi b’ibihangange bagaragaje ko banyotewe kuzakinira muri Afurika, biteganyijwe ko byibuze mu 2028, inzozi zizaba impamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa