skol
fortebet

Minisitiri wa Siporo yasuye ikipe y’Igihugu Amavubi

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024, ni bwo Minisitiri wa Siporo mushya ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse basuye ikipe y’Igihugu aho bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

Sponsored Ad

Ni kunshuro ya mbere Minisitiri Nyirishema yari ahuye n’iyikipe iri kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika aho bazahura na Libya mbere y’uko bakira Nigeria kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 nibwo ikipe y’Igihugu ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Libya, gukina umukino wa mbere uzaba tariki ya 4 Nzeri 2024.

Umukino wa kabiri uzaba tariki 10 Nzeri 2024 aho kuri Stade Amahoro bazakira ikipe ya Nigeria mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2025.

Umutoza Frank Torsten Spittler agomba gusezerera abandi bakinnyi mbere yo kwerekeza muri Libya. Abo bakinnyi baraza kuba biyongeye kuri Iradukunda Simeon na Kwitonda Ally bakinira Police FC, Nkundimana Fabio wa Marine FC ndetse na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC basezerewe mbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa