MINISPORTS yateje urujijo ku mpamvu amakipe y’igihugu yananiwe kwitabira amarushanwa
Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022
Minisiteri ya Siporo yabeshyuje amakuru avuga ko hari amakipe y’igihugu y’u Rwanda yananiwe kwitabira amarushanwa kubera amikoro.
Mu itangazo yageneye Abanyamakuru,MINISPORTS yavuze ko ibyavuzwe n’abanyamakuru cyangwa byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ko hari amakipe y’igihugu ataritabiriye imikino mpuzamahanga kubera ikibazo cy’amikoro atari byo.
Yakomeje igira iti "Minisiteri irashimangira ko u Rwanda rutigeze rubura ubushobozi bwo gutegura amakipe y’igihugu mu gihe amarushanwa (…)
Minisiteri ya Siporo yabeshyuje amakuru avuga ko hari amakipe y’igihugu y’u Rwanda yananiwe kwitabira amarushanwa kubera amikoro.
Mu itangazo yageneye Abanyamakuru,MINISPORTS yavuze ko ibyavuzwe n’abanyamakuru cyangwa byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ko hari amakipe y’igihugu ataritabiriye imikino mpuzamahanga kubera ikibazo cy’amikoro atari byo.
Yakomeje igira iti "Minisiteri irashimangira ko u Rwanda rutigeze rubura ubushobozi bwo gutegura amakipe y’igihugu mu gihe amarushanwa yateguriwe igihe kugira ngo yitabire amarushanwa yaba ay’imbere cyangwa hanze y’igihugu."
Ntabwo iyi Minisiteri yigeze isobanura icyateye amwe mu makipe y’igihugu gusiba amarushanwa mpuzamahanga kandi aricyo abiswe abakwiza ibihuha bari bakeneye kumenya.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 iheruka kunanirwa kwitabira imikino ya CECAFA yabereye mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 30 Nzeri 2022.
Iyi yiyongeraho Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 itazitabira irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu ya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA] izabera muri Sudani kuva tariki ya 22 Ukwakira 2022.
Indi ni ikipe ya Basketball itazitabira imikino yo gushaka itike y’Irushanwa rihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika riteganyijwe umwaka utaha, AfroCan 2023. Imikino y’amajonjora biteganyijwe ko izatangira mu Ugushyingo 2022.
Iyi mikino yatanze itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje iyo myaka,aho Somalia na Sudani y’Epfo zatunguranye zigakatisha itike kandi ari amakipe asanzwe ari insina ngufi.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 21 Nzeri 2022 habura iminsi mike irushanwa rya CECAFA U17 rikaba,Umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Jules Karangwa,yavuze ko bakiri mu biganiro na Minisiteri ya Siporo hashakishwa ingengo y’imari yatuma iyi kipe yitabira.
Yari agize ati "Muranyemerera tuzabisobanure mu gihe kiri imbere kuko hari ibiba bikinozwa. Kwitabira bijyana n’ingengo y’imari, rimwe na rimwe usanga muri FERWAFA tutayihagijeho bisaba ko tubyumvikanaho na Minisiteri ishinzwe imikino. Ibyo biri gukorwa ariko na byo dushaka ko byihuta kugira ngo imyiteguro itangire hakiri kare niba koko turi abo kwitabira."
Minisiteri ya Siporo niyo ishinzwe gutegura amakipe y’igihugu mu mikino yose ndetse no guhemba abatoza bayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *