skol
fortebet

MINISPORTS yemereye abafana kongera kugaruka ku bibuga by’umupira w’amaguru

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi 17 abafana ba ruhago n’indi mikino mu Rwanda batabasha kwirebera amakipe n’abakinnyi bakunda,ubu bemerewe kuzagaruka ku bibuga ariko hari ibisabwa bizatangazwa n’ubuyobozi.

Sponsored Ad

Umukino uheruka kurebwa n’abafana n’uwabaye kuwa 14 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko hari umurwayi wa mbere wa COVID-19 wabonetse mu gihugu.

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda yahise ihagarika abafana kuza ku bibuga bya ruhago ariko ubu bashobora gukomorerwa kubera ko inkingo zabonetse ndetse hakaba hari amabwiriza azashyirwaho yo kwirinda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bamaze kwemerera FERWAFA kugarura abafana kuri stade.

Ati “Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y’umupira w’amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwabo hirya y’ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari,bemerewe, kubera ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n’ubuzima bwabo.”

Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko nubwo bamaze gutanga ubwo burenganzira bwo kugarura abafana ku kibuga, hakiri kwigwa uburyo bizakorwamo kuko bitandukanye no mu yindi mikino, aho Kigali Arena ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kugura amatike.

Ati “Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby’ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena [ya Kigali], barakoresha e-ticketing [kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga];”

“Ese noneho kuri stade regional tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza.”

Muri Volleyball na Basketball, aho u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika, abafana bemerewe kujya kureba imikino muri Kigali Arena, ni abipimishije COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko ari bazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa