skol
Kigali

MINISPORTS yemereye amashyirahamwe y’imikino yose mu Rwanda gutangira imikino

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 September 2020

Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe, mu gihe ryamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.


Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.

Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa,hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19,ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.

Kuwa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020,FERWAFA yerekanye ibigomba kuzuzwa n’amakipe yo mu byiciro bitandukanye mu Rwanda kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda abe yasubukurwa.

Bimwe muri ibyo ni uko:

Amakipe agomba gupimisha abakinnyi n’aba Staffs mbere y’amasaha 72 bakabona kujya hamwe.

Abakinnyi b’amakipe bagomba kuguma hamwe mbere y’uko shampiyona itangira.

Amarushanwa yajya gutangira bakongera bagapimwa.

Umukinnyi usohotse muri camp agomba kongera gupimwa mbere y’uko asubira muri Group.

Igihe ikipe ihaye ikiruhuko abakozi iyo bagarutse bagomba kongera gupimwa bose.

Nta mufana wemerewe kwinjira muri Stade mbere y’uko aya mabwiriza ahinduka.

Amakipe agomba kwiyishyurira ibirebana no gupimwa ko nta COVID-19 barwaye. FERWAFA Izishyurira abasifuzi gusa.

Kuba muri Hotels kw’abakinnyi n’abatoza babo, bizishyurwa n’amakipe yabo.

Ibi birareba amakipe yose arebwa n’amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Icyiciro cya 1,2, Abagore icyiciro cya 1,2 n’igikombe cy’Amahoro).

FERWAFA igomba kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa ikanafatira ibihano abatuzayubahiriza.

Kuwa 15 Werurwe 2020 nibwo imikino yose mu Rwanda yasubitswe nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Covid-19 yari amaze kugaragara mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ba banya Maroc na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon...

Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc ,Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine...
28 September 2021 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ikintu kimwe gusa yifuza ko...

Umunyamideli Georgina Rodriguez yemeye ko yifuza cyane ko umukunzi we...
28 September 2021 0

Umugore wa Martial yabaye inkuru kubera ibyo yakoze kuri Tiktok

Umugore wa Anthony Martial,Melanie yagaragaje ko yifuza ko Zinedine Zidane...
28 September 2021 0

FERWAFA yigije inyuma igihe cyo gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryimuye itangira rya...
28 September 2021 0

Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije...

Abana babiri umuraperi Jay Polly yapfuye asize, babonye abaterankunga...
27 September 2021 0

Umunyezamu wa Manchester United yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa...

Umunyezamu wa Kabiri wa Manchester United,Dean Henderson yakoze benshi ku...
27 September 2021 0