skol

Minnaert yanenze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje guteza umwuka mubi mu ikipe

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko hari bamwe mu bantu bo hafi ya Rayon Sports bacamo ibice abakinnyi ndetse batishimiye umusaruro ari gutanga muri iyi minsi ndetse ko bishobora kugira ingaruka mbi mu mikino itaha.

Uyu mubiligi yabwiyeabanyamakuru mbere yo kwerekeza i Rubavu ko hari bamwe mu bantu b’imbere muri Rayon Sports batanezezwa n’ibikorwa by’indashyikirwa igezeho, bigatuma bahitamo kuyigambanira bacamo ibice abakinnyi.

Rayon Sports ishobora kubangamirwa n’abakunzi bayo bakomeje kuyicamo ibice

Yagize ati “Ikibazo gikomeye ni uko hari ababa bashaka gusenya ikipe bajya mu matwi abakinnyi, babahamagara ngo babateranye na bagenzi babo ngo ni bo batumye tudatsinda.Ni ibintu bibi cyane kandi bikorwa n’aba-Rayon benshi bakabikora kubera ishyari bamfitiye. Niba hari ibitagenda neza bakwiye kuba babwira njye aho guhamagara umukinnyi. Babimbwiye haba hari amahirwe y’uko bikemuka.”

Ibi Minnaert yavuze, byongeye kwibutsa abantu ibyabaye umwaka ushize ubwo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagiwe mu matwi n’abakunzi bayo, bakanga kujya I Rusizi mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro byaviriyemo ikipe gusezererwa.

Bamwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports bamaze iminsi batesha umutwe Mugisha Francois Master bamubwira ko batemera imikinire ye ndetse agomba kubwira umutoza akamushyira ku ntebe y’abasimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa