skol

Minnaert yatangaje ibanga azakoresha kugira ngo yigaranzure Young Africans

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Umutoza w’ikipe ya Ryon Sports Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko Rayon Sports igiye muri Tanzania gushaka igitego mu ntangiriro z’umukino, yarangiza ikugarira izamu ryayo.

Mu kiganiro Ivan Minnaert yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza muri Tanzania gucakirana na Young,yavuze ko batifuza gutsindwa uyu mukino ahubwo bashaka gutsinda byakwanga bakanganya.

Yagize ati “Turajya muri Tanzaniya tugiye kwirinda ko twakwinjizwa igitego.Tuzakina turinda izamu ariko tunareba ko twatsinda igitego.”

Minnaert yatangaje ko intwaro ye ari ubwugarizi bwiza,hanyuma agacungira ku mipira abakinnyi ba Young Africans batakaje.

Kwizera Pierrot umaze iminsi mu mvune yabwiye abanyamakuuru ko nubwo ataramera neza ijana ku ijana,yiteguye kwitwara neza muri uyu mukino ndetse yizeye ko kuba abafana ba Simba bazaba bari inyuma ya Rayon Sports,biazabaha imbaraga bakitwara neza muri Tanzaniya.

Rayon Sports irerekeza muri Tanzania uyu munsi saa tanu z’ijoro,aho igomba gukina umukino wa kabiri wo mu itsinda D mu mikino ya CAF Confederations Cup na Young Africans, kuri uyu wa Gatatu kuri Uwanja wa Taifa mu mugi wa Dar Es Salaam.

Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Tanzania:
1. Ndayishimiye Eric ’Bakame’ (GK)
2. Kassim Ndayisenga (GK)
3. Mutsinzi Ange ’Jimmy’
4. Manzi Thierry
5. Faustin Usengimana
6. Mugabo Gabriel
7. Mugisha Francois ’Master’
8. Kwizera Pierrot
9. Nyandwi Saddam
10. Eric Rutanga
11. Mugume Yassin
12. Manishimwe Djabel
13. Muhire Kevin
14. Bimenyimana Bonfils Caleb
15. Shaban Hussein ’Tchabalala’
16. Mbondi Christ
17. Ismailla Diarra
18. Yannick Mukunzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa