skol
fortebet

Mino Raiola yakanze PSG yifuza umukinnyi we Erling Haaland mu mpeshyi itaha

Yanditswe: Saturday 02, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint-Germain yabwiwe ko igomba gutegura umushahara wa miliyoni 43 zamapawundi ku mwaka niba ishaka gusinyisha umunya Norway,Erling Haaland ukinira muri Borussia Dortmund mu mpeshyi itaha.

Sponsored Ad

Iki kigugu cyo mu Bufaransa kirashaka kugura Erling Haaland mu mpeshyi mu rwego rwo kumusimbuza Kylian Mbappe, usa nk’uwiteguye kwinjira muri Real Madrid.

Amasezerano ya Mbappe azangira n’uyu mwaka w’imikino kandi yamaze kwemeza ko atazongera amasezerano mashya muri PSG kuko ashaka kwerekeza i Madrid ku buntu nyuma y’aho PSG yamufunguye amayira yo kugenda mu mpeshyi ishize.

PSG izashobora kuzigama igice kinini cyamafaranga yo kwishyura uyu rutahizamu kuko ingingo yemerera Haaland kugurwa kuri miliyoni 64 zamapawundi izatangira gukurikizwa umwaka utaha.

Gazzetta dello Sport ivuga ko ushakira uyu rutahizamu amakipe,Mino Raiola, azasaba ikipe yose imwifuza umushahara ungana na miliyoni 43 zamapawundi ku mwaka hiyongereyeho uduhimbazamusyi.

Haalandarifuzwa n’amakipe menshi I Burayi arimo Chelsea, Manchester United, Manchester City, Barcelona, ​​Juventus na Real Madrid.

Ariko, bivugwa ko PSG iri mu mwanya wo kwegukana Haaland,nubwo ishobora kugorwa no kumwishyura uyu mushahara umuhagarariye yifuza.

Raiola wafashije Haaland kwerekeza muri Dortmund,avuga ko igiciro cy’uyu mukinnyi w’imyaka 21 kizatuma abona amasezerano meza kuko igiciro cyo kumugura kizaba ’kiri hasi’ ugereranije n’icyo yariho mu mpeshyi ishize.

Mino azwiho gutanga ubusabe bidasanzwe ku makipe yifuza abakinnyi be ndetse ngo aragorana mu biganiro byo gusinyisha umukinnyi we.

PSG ngo yamaze kuganira nawe mu mpeshyi ishyize ubwo baguraga umunyezamu Gianluigi Donnarumma.

Gusinyisha Haaland byafasha PSG ikomera bidasanzwe mu busatirizi kuko uyu musore w’imyaka 21 yakinana na Lionel Messi na Neymar.

Uyu munya Norway yigaragaje nk’umwe muri ba rutahizamu beza ku isi mu myaka ishize kuko yatsinze ibitego 68 mu mikino 67 yakinnye muri Dortmund.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa