Mirafa yatangaje ikintu kidasanzwe abantu batari bazi kuri Rutanga Eric
Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019
Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yavuze ko kapiteni we Rutanga Eric agira ishyaka ridasanzwe n’urukundo ndetse ngo aba yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe itsinde.
Mu kiganiro Mirafa yagiranye na Radio Isango Star ku munsi w’ejo,yavuze ko Rutanga yasohoje ibyo yabwiye abanyamakuru, amuha amafaranga yo kumushimira ko yitwaye neza ku mukino wa AS Kigali ndetse avuga ko byamutangaje kuba umuntu ufite umuryango yitaho amushimira akamuha amafaranga kubera ko yakoze akazi ahemberwa neza.
Mirafa yagize ati “Twasoje imyitozo kuri uyu wa Gatatu, bihurirana n’uko bari baduhaye agahimbazamusyi. Rutanga yaranyegereye ambwira ko nitwaye neza mu mukino twatsinzemo AS Kigali. Yahise ampereza amafaranga anshimira.
Ndamushimira cyane kuko umuntu ufite urugo n’umuryango agomba kwitaho ariko akaguha amafaranga nta kintu wamukoreye ku giti cye, urumva ko ari ubutwari n’urukundo”.
Mirafa wari umaze igihe atabanza mu kibuga,yeretse abakunzi ba Rayon Sports ko kumugura batibeshye,atera umupira udasanzwe kuwa kabiri w’iki Cyumweru,bituma iyi kipe ibona amanota 3 kuri AS Kigali yari imaze kubabaza inshuro 2 zikurikiranya.
Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 3 izakina na Espoir FC kuwa 12 Ukwakira 2019.
Mirafa yavuze ko Rutanga agira ubutwari n’urukundo
Ibitekerezo
Uyu musore Mirafa nakomereze aho kuko aje neza kabisa.kandi namubwira inti courage