skol
fortebet

Misiri igiye kurega Senegal/Cameroon yakoreye amateka kuri Algeria

Yanditswe: Wednesday 30, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri ryatangaje ko rigiye gutanga ikirengo muri FIFA kubera ibitara by’icyatsi abafana ba Senegal bamurikaga mu maso y’Abakinnyi ba Misiri mu mukino Sénégal yabasezereyemo bituma batazakina igikombe cy’isi.
Iki kirego cya Misiri cyatunguye benshi kuko isi yose irabizi ko abafana bayo aribo bazanye aya matara y’icyatsi amurikwa abakinnyi ndetse bayakoresha cyane batesha umutwe uwo bahanganye.
Sadio Mané yinjije penaliti y’intsinzi ubwo haterwaga za penaliti (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri ryatangaje ko rigiye gutanga ikirengo muri FIFA kubera ibitara by’icyatsi abafana ba Senegal bamurikaga mu maso y’Abakinnyi ba Misiri mu mukino Sénégal yabasezereyemo bituma batazakina igikombe cy’isi.

Iki kirego cya Misiri cyatunguye benshi kuko isi yose irabizi ko abafana bayo aribo bazanye aya matara y’icyatsi amurikwa abakinnyi ndetse bayakoresha cyane batesha umutwe uwo bahanganye.

Sadio Mané yinjije penaliti y’intsinzi ubwo haterwaga za penaliti bakina na Misiri, yerekeza Sénégal muri Qatar mu mikino y’igikombe cy’isi cyo mu 2022, nyuma yuko mugenzi we Mohamed Salah bakinana muri Liverpool ahushije penaliti ya Misiri.

Uyu mukino wo kwishyura wari uwo kwisobanura hagati y’amakipe yombi, wabereye ku kibuga gishya - Diamniadio Olympic Stadium - cyo mu murwa mukuru Dakar wa Sénégal, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50,000.

Warangiye mu mikino yombi amakipe anganya igitego 1-1 nyuma y’igihe cy’inyongera, bituma hitabazwa za penaliti.

Mané, wari waratsinze penaliti yahesheje igihugu cye igikombe cya mbere cy’Afurika mu kwezi kwa kabiri, yongeye kwinjiza penaliti, nyuma yuko umunyezamu Edouard Mendy yari yahaye amahirwe Sénégal akuramo penaliti ya Mostafa Mohamed.

Mu wundi mukino wari utegerejwe na benshi Cameroon yari yatsindiwe igitego 1-0 iwayo na Algeria,yahemukiye bikomeye aba Barabu mu mukino wo kwishyura ibatsinda ibitego 2-1 ihita ibasezerera kubera itegeko ry’igitego cyo hanze rigikurikizwa muri Afurika.

Hakiri kare,Eric Maxim Choupo-Moting yatsindiye Cameroon igitego ku munota wa 22 ikiryamaho iminota 90 irangiye aricyo cyinjiye byatumye amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera kuko bari banganyije 1-1.

Algeria yaje kumwenyura ku munota wa 118 ubwo yatsindirwaga igitego na Ahmed Touba ariko ibitwenge byayo byabaye nk’iby’inkoko bishirira mu kwayura kuko Cameroon yaje kubabaza ku munota wa 120 ku w’inyongera wa 4 itsinda icy’inzinzi cya Karl Toko Ekambi.

Cameroon niyo kipe ya Afurika imazekwitabira igikombe cy’isi inshuro nyinshi (8) [1982,1990,1994,1998,2002,2010, 2014 & 2022], ni nayo ya mbere muri Afurika yageze muri ¼ mu 1990.

Rigobert Song atoje Cameroon, imikino 2, ahita ayijyana mu gikombe cy’isi 2022.

Cameroon na Ghana bakoze akazi gakomeye ko gukura intsinzi hanze kuko iyi kipe ya Thomas Partey na ba Ayew yanganyirije hanze na Nigeria 1-1 nyamara i Accra byarabaye 0-0.

Bwa mbere kuva mu gikombe cy’isi cyo mu Budage muri 2006, Nigeria igihugu cyakinwemo na Jay Jay Okocha, Taribo West, Sunday Oliseh, Obi Mikel, Enyama, Nwanko Kanu, Joseph Yobo, Stephen Keshi, Uche Ikechukwu, Obafemi Martins, ... ntikizakina igikombe cy’Isi.

Amakipe ya Nigeria, Mali, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Algeria niyo yasezerewe muri iyi mikino ya kamarampaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa