skol
fortebet

Misiri yanenze imisifurire ishinja abasifuzi kubogamira kuri Messi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Misiri yanenze imisifurire ishinja abasifuzi kubogamira kuri Messi

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Hossam Hassan, yarakariye cyane FIFA ayishinja kugira uruhare mu kugena uko imikino y’Igikombe cy’Isi igenda, nyuma y’imisifurire yateje impaka ku mukino wahuje iki gihugu na Argentine ku wa Kabiri.

Argentine yari yatsinzwe ibitego 2-0 hasigaye iminota 12 ngo umukino urangire, hiyongereyeho iminota y’inyongera. Byasaga nk’aho igiye gusezererwa muri iri rushanwa, ariko ibitego bya Cristian Romero, Lionel Messi na Enzo Fernández byatumye itsinda ibitego 3-2 mu buryo bwatunguye benshi.

Ubwo Fernández yatsindaga igitego cyahaye Argentine intsinzi ku munota wa 93, ku ntebe y’abatoza ba Misiri habaye kugaragaza uburakari bukomeye, bagaragaza kutishimira icyemezo cy’umusifuzi François Letexier.

Ibi byatumye umutoza w’abanyezamu Saafan El-Sagheer ahabwa ikarita itukura, mu gihe Hossam Hassan yatangiriwe na bagenzi be kugira ngo atagera ku musifuzi bari bagiye gushyamirana.

Ikipe ya Misiri yarakariye cyane umusifuzi n’abakoresha VAR, aho yasabaga penaliti mbere gato y’igitego cyahaye intsinzi Argentine. Basabaga ko bahabwa penaliti nyuma y’uko Mohamed Salah akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina ubwo Julián Alvarez yamukandagiraga ku kirenge.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Misiri na yo yari yatsinze igitego ariko VAR iracyanga kubera ko yabonye ko habayeho ikosa mbere y’uko igitego gitsindwa.

Muri uwo mukino wose, ibyemezo byinshi by’umusifuzi byasaga n’ibiri mu ruhande rwa Argentine, ikipe yahise ibona itike yo gukina ¼ mu gihe ishaka kongera kwegukana Igikombe cy’Isi iheruka mu 2022.

Nyuma y’umukino, Hossam Hassan utoza Misiri ntiyabashije guhisha amarangamutima ye, ashinja FIFA kuba yarateguye uko iri rushanwa rizagenda kugira ngo umukinnyi ukomeye mu mateka ya ruhago Lionel Messi akomeze kurigaragaramo kubera impamvu z’ubucuruzi.

Ati "Twari beza kubarusha, ariko umupira w’amaguru ntugira ubutabera. Bishobora kuba bifitanye isano n’ubucuruzi. Bashobora kuba bashaka gukora Igikombe cy’Isi kirimo ikipe yatwaye irushanwa riheruka, bashaka ko Messi akomeza kukibamo."

Hossam yashimiye abakinnyi be agira ati "Ndashimira cyane abakinnyi banjye. Ku Banya-Misiri bose, ku Barabu, ku Banyafurika, ushobora gukora cyane, ni byo ugomba gukora, ariko rimwe na rimwe hari izindi mpamvu zituma ugira ibibazo."

Yongeyeho ati "Nifuzaga ko twakira neza gutsindwa kwacu, ariko ku gutsindwa gukomeye nk’uku kwabaye uyu munsi, ndababwira (abakinnyi banjye) ko bagomba kubabara. Twifuzaga kuba twishimye kurushaho. Hari ubufasha buva mu mpande zose ku ikipe ifite Igikombe cy’Isi giheruka. Ni ubufasha ndetse n’ubucuruzi.”

Uyu mutoza wari ufite uburakari bwinshi, yashimangiye ko nta butabera na buke yigeze abona muri uyu mukino.

Ati "Kuki nta butabera buri muri siporo? Mu mupira w’amaguru? Sinshaka kubishyira mu magambo meza hano. Uyu munsi twarenganyijwe."

Nyuma y’igitego cya Fernández, Hossam Hassan yakoze ikimenyetso gikunze gukoreshwa mu kwereka umusifuzi ko hari ikibazo cy’ivangura, aho yazamuye amaboko akayasobekeranya nk’uwandika inyuguti ya “X”.

Ntiharamenyekana niba uyu mutoza yashakaga kugaragaza ko hari ivangura ryabaye, cyangwa niba yamaganaga akarengane n’imyanzuro yagiye ifasha Argentine.

Messi ufatwa na benshi nk’umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi bose babayeho mu mateka ya ruhago, akaba yarafashije Argentine igatwara Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, ari mu myaka ya nyuma y’urugendo rwe rw’akataraboneka rwo gukina ruhago, aho kuri ubu akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na we umaze igihe anengwa ku birebana n’ubunyangamugayo bw’amarushanwa nyuma y’uko FIFA yemeye gusubika igihano cy’umukino umwe kuri rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, nyuma y’ikiganiro yagiranye na Donald Trump, yakunze gushinjwa kubogamira kuri Argentine mu gihe amaze ayobora FIFA.

Uyu muyobozi usanzwe ari inshuti ya Donald Trump, nyuma yo kumuha igihembo cya mbere cya FIFA cy’Amahoro mu 2025, yateje impaka ubwo yashimaga Argentine nyuma yo gutsinda Cap-Vert muri 1/16, nyuma akihutira kuvuga ko nta ruhande abogamiyeho.

Mbere y’umukino w’u Busuwisi na Colombia wabereye i Vancouver, Infantino yazamuye ibendera rya Misiri mu buryo benshi babonamo nko kugaragaza ko adashyigikira Argentine kubera ibyaranze umukino wari wabanje.

Nubwo benshi bifatiye ku gahanga Infantino na FIFA, nta bimenyetso bigaragaza ko FIFA cyangwa Infantino bagize uruhare gutegura uko imikino irangira.

Icyemezo gikomeye cya mbere cyafashwe n’umusifuzi Letexier muri uwo mukino ni uguha Argentine penaliti mu gice cya mbere, ariko Lionel Messi ayitera mu biganza by’umunyezamu.

Rutahizamu wa Misiri, Mostafa Ziko, na we yavuze ko Letexier ari "umusifuzi utagira ubutabera."

Yakakomeje agira ati "Yatesheje agaciro imbaraga z’igihugu cyose. Kuva umukino utangiye, twari tugiye kuva mu kibuga dutsinze Argentine ibitego 2-0. Ariko igikombe cyari cyaramaze gutangwa.”

Yongeyeho ati "Turashimira Argentine ku Gikombe cy’Isi. Turabashimira. Nta kindi mukeneye.”

Nyuma gato y’uyu mukino wabereye i Atlanta, FIFA yatangaje ko abasifuzi bose bazayobora umukino wa 1/4 uzahuza u Bufaransa na Maroc bazaba ari Abanya-Argentine.

Ni ubwa mbere bibaye muri iri rushanwa aho abasifuzi bose b’umukino umwe bazaba bakomoka mu gihugu kimwe, ibyatumye benshi bavuga ko harimo kubogama.

Bamwe mu bafana bavuze ko nyuma yo gutsindwa kwa Misiri, Argentine imaze guhabwa penaliti umunani mu mikino 12 iheruka gukina mu Gikombe cy’Isi, aho penaliti zagize uruhare rukomeye mu kuyifasha kwegukana igikombe cya 2022 muri Qatar.

Argentine izahura n’u Busuwisi muri ¼, mbere y’uko ishobora guhura n’u Bwongereza muri ½, mu gihe Harry Kane na bagenzi be batsinda Norvège ya Erling Haaland ku wa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa