skol

Miss Croatia wigaragaje mu gikombe cy’isi yashyize hanze ifoto yaciye ibintu

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022

featured-image

Izina Ivana Knoll ryamaze kuba ikimenyabose mu bakunzi ba ruhago kubera ukuntu uyu mukobwa wabaye Miss wa Croatia 2016 yambaraga ubwo yitabiraga imikino yose y’igikombe cy’isi igihugu cye cyakinnye.
Uyu mukobwa wageze muri Qatar atazwi nyuma agahita akurikirwa kuri Instagram n’abarenga miliyoni ebyiri bashya,yashyize hanze ifoto yambaye utwenda tw’imbere mu mucanga ashimira abafana be bamushyigikiye muri Qatar.
Uyu mukobwa wafanye cyane Croatia yatowe nk’umufana ukurura abagabo cyane (…)

Izina Ivana Knoll ryamaze kuba ikimenyabose mu bakunzi ba ruhago kubera ukuntu uyu mukobwa wabaye Miss wa Croatia 2016 yambaraga ubwo yitabiraga imikino yose y’igikombe cy’isi igihugu cye cyakinnye.

Uyu mukobwa wageze muri Qatar atazwi nyuma agahita akurikirwa kuri Instagram n’abarenga miliyoni ebyiri bashya,yashyize hanze ifoto yambaye utwenda tw’imbere mu mucanga ashimira abafana be bamushyigikiye muri Qatar.

Uyu mukobwa wafanye cyane Croatia yatowe nk’umufana ukurura abagabo cyane kurusha abandi bose mu gikombe cy’isi.

Uyu mukobwa yajyaga muri stade yambaye imyenda ishotorana isa n’imyenda y’abakinnyi ba Croatia bituma benshi bamukunda ahanini bitewe n’imiterere ye.

Muri iyi foto aheruka,yagaragaye yambaye Bikini umubiri we ugaragara neza cyane ko yari hanze ya ruhago.

Ivana w’imyaka 30,yageze muri Qatar afite abakunzi batageze no kuri miliyoni Instagram,ariko ubu amaze kurenza miliyoni 3 kubera imyambarire ye n’ubwiza bwe yagaragaje mu gikombe cy’isi.

Yizihiza kuzuza izo miliyoni,yahaye abakunzi be iyi foto ishotorana arangije yandikaho ngo "miliyoni 3🙈❤️

Mbega byiza basore! miliyoni 3 zijya kungana n’abaturage b’igihugu cyacu.Murakoze cyane,ndabakunda mwese."

Mu masaha 7 gusa ashyizeho iyi foto,yahise ikundwa n’abarenga 400,000.

Umwe mu bafana yateye urwenya ati "Muri iki gikombe cy’isi,wakoze neza kurusha Cristiano Ronaldo."

Uyu mukobwa yamamaje bikomeye cyane Croatia kuko ibyo yakoze byose nibyo yavugaga byibandaga ku gihugu cye.

Uyu munsi uyu mukobwa aragaruka kuri stade aje gufana Croatia mu guhatanira umukino w’umwanya wa 3 barahuramo na Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa