skol
fortebet

Miss Rwanda 2017 yateguye Irushanwa ryo koga rizahuza abakinnyi b’ingeri zose mu Rwanda

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

Iradukunda Elsa watorewe kuba Miss Rwanda 2017 yatangiye gahunda yo guteza imbere umukino wo koga mu Rwanda aho muri izi mpera z’icyumweru yateguye irushanwa ryo koga riteganyijwe kubera kuri Cercle Sportif iherereye mu Rugunga aho abakinnyi 64 biteguye guhatana muri iri rushanwa.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda Miss Elsa yatangaje ko iki gitekerezo yakigize kubera ko ari umukino akunda ndetse yifuza gukoresha aya mahirwe yo kuba yarabaye Miss mu guteza imbere uyu mukino.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Iri rushanwa rizaba ku munsi w’ejo guhera saa tatu kugeza saa munani ndetse navuga ko ari irushanwa ry’igihugu cyose kuko amakipe yo mu ntara zose n’umujyi wa Kigali ateganyije kwitabira."

Yungamo ati "Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi b’ingeri zose kuva ku myaka 8 kugeza ku myaka 25. Iri rushanwa naritekereje kubera ko nkunda umukino wo koga niyo mpamvu natekereje gukoresha aya mahirwe nabonye yo kuba Miss nkongera nkawubyutsa mu Banyarwanda”.

Miss Iradukunda Elsa yatangaje ko nawe ari mu bazahatana muri iri rushanwa aho asaba Abanyarwanda kwitabira uyu mukino wo koga nkuko bitabira indi mikino ndetse ashimangira ko igira uruhare mu gutuma umubiri w’uyikora umererwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa