skol
fortebet

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya "Duathron"i Huye

Yanditswe: Sunday 26, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwihirwe Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019 na Hakizimana Félicien ni bo begukanye irushanwa rya “Huye Duathlon Sprint” ryabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Huye.

Sponsored Ad

Duathlon ni imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare. Iyo hiyongeyemo siporo yo koga ni bwo uyu mukino witwa Triathlon.

Muri iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Huye, 25 baryitabiriye mu byiciro bine birimo abagabo n’abagore babigize umwuga, abasheshe akanguhe n’abafite ubumuga, babanje gusiganwa intera y’ibilometero bitanu ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Petit Séminaire –Urwibutso- Rond Point- Akarere ka Huye- Stade Huye.

Nyuma yaho basiganwe intera y’ibilometero 20 ku igare mu nzira ya Stade Huye- Ku Isoko- CHUB- EER- Akarere ka Huye- Stade Huye (ibilometero bitanu byazengurutswe inshuro enye) mu gihe basoje basiganwa ibilometero 2,5 ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Akarere ka Huye na Rond Point ugana i Gisagara mbere yo gusubira aho batangiriye.

Hakizimana Félicien waherukaga kwegukana "Nyanza Culture Duathlon Challenge" yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, ni we wegukanye na “Huye Duathlon Sprint” mu bagabo babigize umwuga, aho yakoresheje igiteranyo cy’iminota 55, amasegonda atanu n’ibice 71.

Yakurikiwe na Ngendahayo Gervais wakoresheje iminota 56, amasegonda 19 n’ibice 20 mu gihe Gashayija Jean Claude yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota itanu, amasegonda 42 n’ibice bibiri.

Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Uwihirwe Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Yassipi waherukaga kwitabira irushanwa ryabereye i Nyagatare muri Kamena, yasiganwe wenyine muri iki cyiciro, aho yasoje akoresheje isaha imwe, iminota 53, amasegonda umunani n’ibice 82.

Mu bafite ubumuga, hatsinze Rukundo Augustin wakoresheje isaha imwe, iminota 14, amasegonda 22 n’ibice 67 mu gihe mu basheshe akanguhe uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 50 n’ibice 42, akurikirwa n’abarimo Bayiringire Eramu na Tuyisenge Jean Pierre.

Mu bagabo babigize umwuga, hahembwe batatu ba mbere hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 30 Frw, Miss Yassipi yahembwe ibihumbi 50 Frw, Rukundo Augustin ahembwa ibihumbi 20 Frw mu gihe batatu ba mbere mu bakanyujijeho, bahembwe hagati y’ibihumbi 30 Frw n’ibihumbi 10 Frw.

Irushanwa ritaha rizaba ari Duathlon izakinirwa i Gicumbi ku wa 16 Ukwakira 2021 mu gihe hazakurikiraho i Rubavu, umwaka ugasorezwa i Kigali. Abakinnyi bazarusha abandi amanota nyuma y’amarushanwa yose uko ari atandatu ni bo bazegukana Shampiyona y’Igihugu muri uyu mukino.



Miss Yasipi yasiganwe wenyine yegukana irushanwa rya Duathron I Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa