skol
fortebet

Mo Salah yarakaje abafana ba Liverpool kubera umwanzuro yafashe

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Mohamed Salah ashobora kwerekeza mu ikipe y’umukeba wa Liverpool kuko bivugwa ko ashaka kuguma muri Premier League nubwo yananiwe kumvikana amasezerano mashya n’iyi kipe ye
Salah yiyemeje gukomeza gukorana na Jurgen Klopp mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ariko ejo hazaza h’uyu munyamisiri ntihazwi cyane ko yanze kongera amasezerano mashya yunganira ayo afite azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza, ngo uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko azahitamo (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Mohamed Salah ashobora kwerekeza mu ikipe y’umukeba wa Liverpool kuko bivugwa ko ashaka kuguma muri Premier League nubwo yananiwe kumvikana amasezerano mashya n’iyi kipe ye

Salah yiyemeje gukomeza gukorana na Jurgen Klopp mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ariko ejo hazaza h’uyu munyamisiri ntihazwi cyane ko yanze kongera amasezerano mashya yunganira ayo afite azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza, ngo uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko azahitamo kuguma muri Premier League aho kwerekeza hanze yayo igihe amasezerano ye kuri Anfield azaba arangiye bityo amahirwe yaba ari uko yerekeza muri mukeba wa Liverpool.

Salah amaze amezi arenga 12 mu biganiro na Liverpool ku bijyanye no kongera amasezerano mashya ariko ntarasinya.

Athletic ivuga ko mu mezi atandatu ashize, nta biganiro byabaye imbonankubone hagati ya Salah na Liverpool.

Ubushize amasezerano ye mashya yaganiriweho, bivugwa ko hari itandukaniro rinini hagati y’ibyo Salah yashakaga nibyo iyi kipe yemeye gutanga, nubwo umubare nyawo utaramenyekana neza.

Salah watsinze ibitego 156 mu mikino 254 kuva yagera muri Liverpool avuye i Roma kuri miliyoni 43.9 z’amapawundi mu mpeshyi ya 2017, ngo arashaka kuba umukinnyi wa gatandatu uhembwa menshi kw’isi.

Amasezerano mashya ashobora kumushyira mu bahembwa agatubutse inyuma gato y’abasore batatu ba PSG Kylian Mbappe, Neymar na Lionel Messi, Cristiano Ronaldo wa Manchester United na Erling Haaland,wafashe amasezerano ameze nk’aya Kevin De Bruyne muri Manchester City,ahita ajya mu ba mbere ku rutonde rw’abinjiza amafaranga menshi kw’isi.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza ngo Salah yavuze ko adashaka amasezerano maremare, yiteguye gusinyira iyi kipe imyaka ibiri gusa aho kwemera ay’imyaka ine.

Uyu munyamisiri, wasangiye igihe cy’uwatsinze ibitego byinshi muri Premier Premier League y’umwaka ushize na Son Heung-min wa Spurs,yakoze undi mwihariko arangiza ari ku mwanya wa mbere mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego aho yagejeje kuri 13.Bivugwa ko yishimiye muri Liverpool ariko natabona ibyo ashaka azahitamo kwerekeza ahandi.

Ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko bamwe mu bafana ba Liverpool basabye ko Salah yagurishwa kubera ibi bitekerezo byo gushaka kujya mu yindi kipe yo muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa