Modric yatangaje impamvu itangaje ituma Croatia itsindira mu minota y’inyongera
Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Croatia Luka Modric yatangaje ko kuba Croatia ikunda gutsindira mu minota y’inyongera ari ibyo Imana iba yateguye kuko amakipe yose batsindiye kuri bayarushije ahubwo bakabura amahirwe yo gutsinda kare.
Modric usanzwe akinira ikipe ya Real Madrid yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi bibatungura kuba bakunda gutsindira kuri penaliti kandi baba bakoze ibishoboka byose kugira ngo birinde kugera mu gihe cyo kuzitera.
Yagize ati “Dukunze kuyobora cyane iminota y’inyongera ndetse tukarusha buri wese tuba duhanganye gusa bikarangira tugeze ku ma penaliti.Ubunza byanditse ku nyenyeri ko tugomba gutsindira kuri penaliti.”
Modric yavuze ko umukino wa ½ bazahura n’Ubwongereza utazaborohera cyane ko iyi kipe y’igihugu ikunze gutsindira ku mipira iteretse kandi bisa n’aho ba myugariro babo bari hasi kuri iyi mipira
Yagize ati “Twiteze umukino ukomeye ndetse ufunze cyane,unagoranye nkuko bisanzwe muri iki gikombe cy’isi.Tugomba kwitegura cyane guhera ku munsi w’ejo.Twabonye umukino wabo uyu munsi niyo mpamvu tugomba kwita ku mipira iteretse kuko niyo bakunze gutsindiraho.”
Croatia izahura n’Ubwongereza muri ½ cy’irangiza ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha,saa mbili z’ijoro, nyuma y’uko ku wa kabiri hazaba habaye umukino wa mbere uzahuza Ubufaransa n’Ububiligi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *