skol
fortebet

Mohamed Salah yahawe akayabo k’Umushahara yongera amasezerano muri Liverpool

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Mohamed Salah yongereye amasezerano mu ikipe ya Liverpool kugeza muri 2025 nyuma y’uko yari asigaje umwaka umwe ngo ayo yari afite arangire.
Liverpool nayo yatangaje ko Mohamed Salah yongereye amasezerano y’imyaka 2.
Ibi byatumye Salah azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 405 000 by’amayero ku cyumweru byamugize umukinnyi wa mbere muri Liverpool uhembwe aka kayabo.
Mohamed Salah yatwaye ibihembo 2 mu Bwongereza birimo icya FWA Footballer of the Year na PFA Players’ Player of the Year, (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Mohamed Salah yongereye amasezerano mu ikipe ya Liverpool kugeza muri 2025 nyuma y’uko yari asigaje umwaka umwe ngo ayo yari afite arangire.

Liverpool nayo yatangaje ko Mohamed Salah yongereye amasezerano y’imyaka 2.

Ibi byatumye Salah azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 405 000 by’amayero ku cyumweru byamugize umukinnyi wa mbere muri Liverpool uhembwe aka kayabo.

Mohamed Salah yatwaye ibihembo 2 mu Bwongereza birimo icya FWA Footballer of the Year na PFA Players’ Player of the Year, 2021-22,

Akimara gusinya amasezerano mashya,uyu nimero.11 yabwiye Liverpoolfc.com ati: "Ndumva ari byiza cyane kandi nishimiye gutwara ibikombe hamwe n’iyi kipe. Ni umunsi mwiza kuri buri wese.

Byantwaye igihe gito, natekerezaga kongera, ariko ubu byose birarangiye,dukeneye kwibanda kubizakurikiraho.

“Ndatekereza ko mushobora kubona ko mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize ikipe yahoraga iri [hejuru].Umwaka w’imikino ushize twari hafi yo gutwara ibikombe bine, ariko ikibabaje nuko icyumweru cya nyuma twatakaje ibikombe bibiri.

Ntekereza ko turi mu mwanya mwiza wo kurwanira byose. Dufite abakinnyi bashya. Tugomba gusa gukomeza gukora cyane, kugira icyerekezo cyiza, kuba abantu bizera ibyiza no kongera gushaka byose. ”

Mu myaka 5 amaze muri Liverpool,Salah yatsinze ibitego 156 mu mikino 254.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa