Mohamed Sarah yagarutse mu mubare wabahatanira Ballon D’Or
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Nyuma yo gutsindwa kwa FC Barcelona, bisa nibyongeye kugarura Mohamed Sarah mu rugamba rwo guhatanira Ballon D’Or.
Mu ijoro rya cyeye ubwo ikipe ya FC Barcelona yasezererwaga na Inter Milan abakinnyi barimo Lamine Yamal, Raphinha ndetse na Robert Lewandowski barize cyane bijyanye ni uko ibyo batekerezaga kuzageraho bitangiye kuzamo agatotsi.
Mu minsi ishize abakurikirana umupira hafi baherezaga amahirwe Raphinha, Lewandowski ndetse na Lamine Yamal, yo gutwara Ballon D’Or uyu mwaka ariko bamwe bashyira ku ruhande Mohamed Sarah bijyanye ni uko yari yamaze gusezererwa muri UEFA Champions League.
Ikipe ya FC Barcelona ikimara gutsindwa byahise bigabanyiriza amanota aba basore bayo yo kuba haba harimo umwe wakegukana iki gikombe kiruta ibindi ku isi ku mukinnyi ku giti cye.
Mohamed Sarah kugeza ubu nyuma yo kuba uyu mwaka yaratwaye Shampiyona ndetse imibare ku giti cye ari myiza, bisa nkaho yongeye kugaruka muri uru rugamba bijyanye ni uko abaherezwaga amahirwe cyane birimo kugenda bizamo ibibazo.
Kugeza ubu abarimo Lautaro Martinez barimo guhabwa amahirwe cyane nyuma yaho ikipe ya Inter Milan igeze ku mukino wa nyuma. Undi mukinnyi urimo kuvugwa cyane ni Ousmane Dembele nubwo bitarasobanuka neza kuko PSG akinira igifite umusozi wo kuzamuka ubwo iraba ikina na Arsenal FC.
Mohamed Sarah agize amahirwe Ousamane Dembele ntagere ku mukino wa nyuma byaba bimugaruye neza muri uru rugamba hakazategerezwa imibare y’umuntu ku giti cye.
Urugamba rwo guhatanira Ballon D’Or uyu mwaka ruzaba rukomeye ariko amanota menshi azava mu bikombe bikomeye birimo UEFA Champions League ndetse n’i gikombe cy’isi cy’ama-Club, hakiyongeraho ibikombe bya shampiyona ndetse n’iby’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *