skol
fortebet

Morroco yanyagiye Canada yinjira muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi 2026

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 05, Jul 2026

Morroco yanyagiye Canada yinjira muri 1/4 cy'igikombe cy'Isi 2026

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu ya Morocco ihagarariye umugabane wa Afurika yabaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya 1/4 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 kirimo kirabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya 1/8 y’iki gikombe cy’Isi cya 2026. Saa Moya z’umugoroba kuri NRG Stadium muri Amerika, Morocco yari yasezereye u Buhorandi muri 1/16 yacakiranye na Canada yari yasezereye Afurika y’Epfo.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no kwigana ku makipe yombi no kugerageza uburyo, ibitego biboneka mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 50 Azzedine Ounahi yafunguye amazamu kuri kufura yatewe na Achraf Hakimi, umupira umusanga aho yari ahagaze inyuma y’urubuga rw’amahina arekura ishoti rijya mu izamu.

Ku wa 82 Azzedine Ounahi yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Brahim Diaz naho ku wa 90+8 Soufiane Rahimi atsinda icya Gatatu ahawe umupira na Brahim Diaz n’ubundi.

Umukino warangiye Morocco itsinze Canada ibitego 3-0 ihita yerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 aho izakina n’ikipe irava hagati y’u Bufaransa na Paraguay.

Ikipe y’igihugu ya Morocco yahise yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Afurika igeze muri 1/4 inshuro ebyiri zikurikiranya nyuma y’uko yari yabikoze muri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa