skol
fortebet

Mourinho yahuriye n’uruva gusenya ku kibuga cya Wembley [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho w’ikipe ya Manchester United yituye hasi ubwo yari ageze ku kibuga cya Wembley agiye kureba umukino Espagne yatsinze Ubwongereza ibiteg 2-1.

Sponsored Ad

Jose Mourinho utamerewe neza mu ikipe ya Manchester United kubera umusaruro muke,yibasiriwe na benshi mu bakunzi ba ruhago ku mbuga nkoranyambaga kubera aya mafoto yagiye hanze yituye hasi bavuga ko ari igitutu ariho cyabimuteye.

Mourinho yafotowe amafoto menshi ari hasi ubwo yuriraga ingazi zo kuri stade Wembley kugira ngo yihere ijisho umukino w’Ubwongereza na Espagne muri Euro Nations League,igikombe gishya cyatangijwe na UEFA.

Jose Mourinho yandagajwe n’abafana bamugereranya na Arsene Wenger waguye ku kibuga cy’indege amaze kunyagirwa ibitego 5-0 na Liverpool.

Bamwe mu bafana bavuze ko Mourinho asigaye ameze nka Wenger mu gihe abandi nabo bavuze ko ibyo yakoze bimeze nk’ibyo Louis Van Gaal yakoze ubwo yituraga hasi mu mukino batsinzemo Arsenal ibitego 3-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa