skol
fortebet

Mourinho yasabye ko icyicaro cya VAR kiba muri Afurika kubera uko yakoreshejwe neza muri AFCON2023

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko ibyemezo bya VAR mu gikombe cy’Afurika cya 2023 bitaranzwe no gutonesha amakipe akize cyangwa azwi cyane nkuko bigenda i Burayi, anasaba ko icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri Afurika.

Sponsored Ad

Ati: "Narebye AFCON kuruta umupira w’uburayi. Barimo kutwigisha gusa kuba inyangamugayo. Muri AFCON, VAR yakoreshejwe neza uko igomba gukoreshwa.

Ntabwo bayikoresheje mu gufasha amakipe afite amafaranga menshi cyangwa amakipe azwi. Iyi niyo mpamvu wabonye ibyiza muri buri kipe.

Kubera ko bazi ko VAR itahawe akazi inyuma y’amarido inyuma ari iy’abantu bose.

Bumvaga n’abakinnyi babo igihe umusifuzi yibeshye ikintu akajya kugenzura. I Burayi iyo njye nk’umutoza cyangwa umukinnyi nsabye umusifuzi kujya kureba ikintu, ni ikarita itukura kubikora. Icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri CAF. ”

Imisifurire mu gikombe cya Afurika cyasojwe kuri iki cyumweru muri Cote d’Ivoire yashimwe na benshi,by’umwihariko uko abakinnyi batezwe amatwi ndetse n’ibihano bikaba bike.

Igikombe cya Afurika 2023 kizibukirwa ku mpinduka zikomeye zabayemo ubwo amakipe yitwa ko ari ibigugu yasezererwaga rugikubita hagasigaramo amazina adakomeye cyane.

Iki gikombe cya Afurika cyarangiye Cote d’Ivoire igitwaye nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa