Mourinho yasekeje benshi kubera myugariro yifuza kuzana muri Manchester United
Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018
Umutoza Jose Mourinho yongeye gusetsa benshi kubera ko yifuza myugariro bakoranye igihe kinini mu ikipe ya Chelsea John Terry, wabuze ikipe imusinyisha mu Bwongereza nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Aston Villa umwaka w’imikino ushize.
Mourinho wimwe amafaranga ngo agure ba myugariro yifuzaga barimo Harry Maguire wa Leicester City,yatangiye kurambagiza uyu mukinnyi utagira akazi kugira ngo aze amufashe mu bwugarizi bwe buri ku rwego rwo hasi.
Mourinho ashobora kuzana Terry ngo amufashe mu bwugarizi
Nkuko bitangazwa na Talksport,Jose Mourinho ntacyizera ba myugariro be barimo Smalling, Jones, Rojo na Lindelof akaba ariyo mpamvu yifuza kurwanira na Aston Villa uyu musaza ushobora gusezera ku mupira mu minsi iri imbere.
John Terry ashobora kugaruka muri premier League
John Terry w’imyaka 37 Mourinho aramufata nk’igisubizo cy’igihe gito afite mu bwugarizi bwe busigaye buri ku rwego rwo hasi ndetse biravugwa ko mu minsi iri imbere araba yamuzanye muri Manchester United cyane ko kuba nta kipe afite bimuha amahirwe yo kujya mu ikipe iyo ariyo yose ashaka nubwo isoko ryarangiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *