skol
fortebet

Mourinho yashimagije cyane umunyezamu De Gea

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yasingije umunyezamu we David De Gea wamufashije gutsinda Arsenal ibitego 3-1,mu mukino yakuyemo imipira myinshi yagombaga kuba yabyaye ibitego.
Uyu mutoza wishimiye amanota 3 yakuye ku kibuga cya Emirates cy’ikipe ya Arsenal,yatangaje ko kuri we umunyezamu David De Gea ari umunyezamu wa mbere ku isi ndetse yamukoreye akazi gakomeye.
Yagize ati “Namubwiye nkurikije ibyo nabonye uyu munsi ko ari umunyezamu wa mbere ku isi.Mu mikino ikomeye (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yasingije umunyezamu we David De Gea wamufashije gutsinda Arsenal ibitego 3-1,mu mukino yakuyemo imipira myinshi yagombaga kuba yabyaye ibitego.

Uyu mutoza wishimiye amanota 3 yakuye ku kibuga cya Emirates cy’ikipe ya Arsenal,yatangaje ko kuri we umunyezamu David De Gea ari umunyezamu wa mbere ku isi ndetse yamukoreye akazi gakomeye.

Yagize ati “Namubwiye nkurikije ibyo nabonye uyu munsi ko ari umunyezamu wa mbere ku isi.Mu mikino ikomeye umunyezamu mwiza aba yiteguye kugutabara.

Uyu munyezamu yakuyemo imipira myinshi ikomeye,cyane cyane uwo yasigaranye na Lacazette na Alexis Sanchez ndetse muri uyu mukino yakuyemo imipira 14 y’abakinnyi ba Arsenal.

Muri uyu mukino,umukinnyi Paul Pogba yahawe ikarita itukura izatuma asiba imikino 3 irimo uwo bagomba gukina na Manchester City ku Cyumweru.

Uko imikino yagenze
Chelsea 3-1 Newcastle
Brighton 1-5 Liverpool
Everton 2-0 Huddersfield
Leicester 1-0 Burnley
Stoke City 2-1 Swansea
Watford 1-1 Tottenham
West Bromwich 0-0 Crystal Palace
Arsenal 1-3 Manchester United

Ku Cyumweru
15:30 AFC Bournemouth vs Southampton
18:00 Manchester City vs West Ham United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa